Soma ibirimo

Ingoro y’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede

18 UKUBOZA 2019
SUWEDE

Abahamya bo muri Suwede bemerewe guhabwa inkunga itangwa na leta

Abahamya bo muri Suwede bemerewe guhabwa inkunga itangwa na leta

Guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2000, guverinoma ya Suwede yatangiye gutera inkunga imiryango yo mu rwego rw’idini, muri gahunda yayo yo Gutera inkunga ibikorwa by’amadini. Iyo nkunga ihabwa gusa amadini “ashyigikira kandi agaharanira guteza imbere indangagaciro sosiyete yubakiyeho,” akaba “agira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y’abaturage.”

Nubwo hashize imyaka myinshi amadini ahabwa iyo nkunga, guhera mu mwaka wa 2007, guverinoma ya Suwede yanze gushyira Abahamya ba Yehova ku rutonde rw’abagenerwa iyo nkunga, bazira ko batagira uruhare muri poritiki.

Abavandimwe bacu bashatse uko barenganurwa, maze bagana inzira y’inkiko, inshuro eshatu. Izo nshuro zose, Urukiko rw’Ikirenga rwafataga umwanzuro ruvuga ko amategeko atemerera leta y’icyo gihugu kwima Abahamya ba Yehova iyo nkunga, kandi ko igomba kongera gusuzuma icyo kibazo.

Amaherezo, ku itariki ya 24 Ukwakira 2019, guverinoma ya Suwede yisubiyeho, maze itangaza ko Abahamya ba Yehova “bujuje ibisabwa n’amategeko” ngo bahabwe iyo nkunga itangwa na leta.

Ikibazo nk’icyo cyaherukaga kuba muri Noruveje, aho leta yahoraga iha amadini yose inkunga, harimo n’Abahamya ba Yehova. Icyakora, mu mezi make ashize, leta y’icyo gihugu yasabwe kongera gusuzuma niba Abahamya ba Yehova bakwiriye guhabwa iyo nkunga itangwa na leta, kandi batagira uruhare muri poritiki. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu basobanuriye abayobozi impamvu nyakuri ituma batagira uruhare muri poritiki. Nanone babahaye kopi z’imyanzuro iturenganura yafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede n’indi yagiye ifatwa n’inkiko zo mu Budage no mu Butaliyani.

Twashimishijwe n’uko ku itariki ya 18 Ugushyingo 2019, leta ya Noruveji yafashe umwanzuro w’uko Abahamya ba Yehova bakwiriye gukomeza guhabwa inkunga itangwa na leta, bitewe n’uko “gutora ari uburenganzira bw’ibanze bw’abatuye muri Noruveji, ariko ko atari itegeko. Kuba Abahamya badakoresha ubwo burenganzira bahabwa bishingiye ku myizerere yabo . . . , [ariko guverinoma] ntikwiriye . . . kubishingiraho ibima inkunga itangwa na leta.”

Umuvandimwe Dag-Erik Kristoffersen wo ku biro by’ishami byo muri Sikandinaviya yagize ati: “Twishimiye ko leta izi ibikorwa byiza dukorera bagenzi bacu. Twizeye ko uyu mwanzuro uzabera ikitegererezo ibindi bihugu bifite gahunda nk’iyi yo gutera inkunga amadini.” Ikiruta byose, dushimira Yehova we Mucamanza Mukuru.—Yesaya 33:22.