Soma ibirimo

Umuvandimwe Shamil Khakimov mbere y’uko afungwa muri Gashyantare 2019

4 WERURWE 2021
TAJIKISITANI

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika yasabye ko umuvandimwe Shamil Khakimov wo muri Tajikisitani afungurwa

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika yasabye ko umuvandimwe Shamil Khakimov wo muri Tajikisitani afungurwa

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2021, umwe mu bagize iyo komisiyo a witwa Nury Turkel yatangaje ko muri gahunda afite harimo no gufasha umuvandimwe Shamil Khakimov ufite imyaka 70 agafungurwa. Turkel yaravuze ati: “Kuva 2019, uyu musaza ufite ibibazo by’uburwayi yakomeje kubabarira muri gereza irimo abantu benshi arengana. Yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice. Icyo gihano uyu musaza w’umunyamahoro yahawe azira ko ari Umuhamya wa Yehova, gishobora gutuma agwa muri gereza.”

Khakimov yapfushije umugore kandi ni umwe mu Bahamya ba Yehova 24 bo mu majyaruguru ya Tajikisitani, bakozweho iperereza n’urwego rushinzwe gukumira ibyaha muri Mutarama no muri Gashyantare 2019. Abahagarariye urwo rwego bafashe umuvandimwe Khakimov bamuhata ibibazo ku birebana n’uko yabaye Umuhamya wa Yehova n’uko umuryango wabo ukora.

Yamaze amasaha umunani yose muri kasho, kandi abaporisi banze ko ahabwa imiti yakoreshaga kubera ko yari amaze igihe gito abazwe. Nanone afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Igihe bamusubizaga iwe, bafatiriye ibikoresho bye bya eregitoronike, Bibiliya, imfashanyigisho za Bibiliya na pasiporo ye. Kumwambura pasiporo, byatumye atabona uko yongera gufata amafaranga ye ya pansiyo cyangwa ngo abone uko akomeza kwivuza.

Ku itariki ya 28 Gashyantare 2019, urukiko rwo mu mugi wa Khujand rwategetse ko Khakimov afungwa by’agateganyo. Icyo gifungo cyongerewe inshuro eshatu. Yagumye muri gereza igihe cyose iperereza ryakorwaga n’igihe yari ategereje kuburana.

Ku itariki ya 10 Nzeri 2019, yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice. Icyakora ku itariki ya 4 Nyakanga 2020 ubuyobozi bwa gereza bwamumenyesheje ko bushingiye ku mbabazi za leta ya Tajikisitani, igihano ke kigabanyijwe kikaba imyaka ibiri, amezi atatu n’iminsi icumi. Biteganyijwe ko azafungurwa ku itariki ya 16 Gicurasi 2024.

Tuzi ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bakihanganira ibigeragezo bafite ibyishimo.—Zaburi 20:2.

a Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika