UKWAKIRA 2022
TAJIKISITANI
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko kuba Tajikisitani yarahagaritse Abahamya ba Yehova bidakurikije amategeko
Ku itariki ya 7 Nzeri 2022, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu (CCPR) yatangaje umwanzuro ukomeye ku bijyanye n’ivangura leta ya Tajikisitani ikorera Abahamya ba Yehova. Ku itariki ya 7 Nyakanga 2022 mu rubanza Adyrkhayev aburanamo na leta ya Tajikisitani, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro urengera Abahamya ba Yehova. Uru rubanza rwari rushingiye ku kuba leta ya Tajikisitani yaranze guha Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi ahubwo igahagarika ibikorwa byabo.
Abahamya ba Yehova bari bamaze imyaka irenga 50 bakorera muri iki gihugu. Umuryango wo mu rwego rw’amategeko (Religious Association of Jehovah’s Witnesses) wahawe ubuzima gatozi mu mwaka wa 1994. Icyakora ku itariki ya 11 Ukwakira 2007, Minisiteri y’umuco yatse ubuzima gatozi Abahamya ba Yehova kandi ihagarika ibikorwa byabo. Leta ivuga ko kuba Abahamya ba Yehova bakora umurimo wo kubwiriza, kuba umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare no kuba bemera ko ari bo bari mu idini ry’ukuri ari ubutagondwa. Abahamya ba Yehova bagerageje kongera kwandikisha umuryango wabo wo mu rwego rw’amategeko ariko leta irabyanga.
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu iherutse gufata umwanzuro wemeza ko kuba leta ya Tajikisitani yarahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova binyuranyije n’amategeko. Iyo komite yagize iti: “Nta mpamvu n’imwe” yumvikana mu zo leta ya Tajikisitani yatanze isobanura impamvu bahagaritse ibikorwa by’Abahamya ba Yehova no kwanga kubasubiza ubuzima gatozi.
Nanone iyo komite yagaragaje ko kuba leta ya Tajikisitani yaranze kongera guha ubuzima gatozi Abahamya ba Yehovaari byo bituma “bafatwa, bagafungwa, bagahatwa ibibazo, ingo zabo zigasakwa, bagakubitwa, imitungo yabo igafatirwa kandi bamwe muri bo bakirukanwa mu gihugu.” Iyo komite isanga hakurikijwe Amasezerano Mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, Abahamya ba Yehova babuzwa uburenganzira bwabo.
Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yategetse ko leta ya Tajikisitani yongera gusuzuma impapuro z’Abahamya ba Yehova zisaba kongera guhabwa ubuzima gatozi kandi igaha impozamarira Abahamya ba Yehova bose bahohotewe. Nanone leta ya Tajikisitani yategetswe “gukora ibishoboka byose ngo yirinde ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rimeze nk’iryo ryazongera kubaho ikindi gihe.”
Uwo mwanzuro wa Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, ureba n’urubanza rw’umuvandimwe Shamil Khakimov ufite imyaka 71, wafunzwe kuva muri Gashyantare 2019 azira ukwizera kwe. Leta ya Tajikisitani yamufunze ishingiye ku kuba ibikorwa by’Abahamya ba Yehova byarahagaritswe.
Twizeye ko umwanzuro wa Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe, uzatuma Abahamya ba Yehova bo muri Tajikisitani bongera kubona umudendezo wabo wo gusenga. Dusenga dusaba ko Yehova yaha imigisha abakora uko bashoboye ngo ‘barwanirire ubutumwa bwiza kandi batume umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.’—Abafilipi 1:7.