Soma ibirimo

3 GASHYANTARE 2022
TAJIKISITANI

Komite y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Tajikisitani yarengereye uburenganzira bw’umuvandimwe Tierri Amedzro

Komite y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Tajikisitani yarengereye uburenganzira bw’umuvandimwe Tierri Amedzro

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2021, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko Tajikisitani yarengereye uburenganzira bw’umuvandimwe Tierri Amedzro, igihe yamufataga ikamufunga yarangiza ikamwohereza muri Kazakisitani.

Iyo komite yavuze ko Tajikisitani yafunze Tierri nta “mpamvu ifatika” ishingiyeho kandi ko yarengereye Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’aya Poritiki. Nanone bavuze ko leta ya Tajikisitani idafite uburenganzira bwo kubuza Tierri kugaruka muri icyo gihugu mu gihe abyifuza. Abayobozi ba Tajikisitani basabwe ko “bagomba gukora ibishoboka byose, kugira ngo akarengane nk’ako katazasubira.”

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2018, abaporisi bo muri Tajikisitani bagabye ibitero ku rugo rwaberagamo amateraniro. Abo baporisi bafashe Tierri kandi bamujyana ku kicaro gikuru cya komite ya leta ishinzwe umutekano mu gihugu, bamuhata ibibazo. Ku itariki ya 16 Ukwakira 2018, umucamanza yahamije icyaha Tierri avuga ko aba mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Tierri yakoreraga muri Tajikisitani kandi afite ubwenegihugu bw’u Burusiya.

Umucamanza yamuciye amande kandi anategeka ko ahita yirukanwa mu gihugu.

Tierri yaravuze ati: “Ndizera ko umwanzuro wa Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu uzagira icyo uhindura ku burenganzira abantu bafite bwo kugira idini muri Tajikisitani, kandi abavandimwe bacu bakabasha gukorera Yehova mu mahoro.”

Ubu muri Tajikisitani hari umuvandimwe umwe ufunzwe azira ukwizera kwe.

Twizeye ko Yehova azakomeza guha amahoro abavandimwe bacu bahanganye n’ibitotezo.—Yesaya 26:3.