Soma ibirimo

Brother Jovidon Bobojonov

31 WERURWE 2020
TAJIKISITANI

Umuhamya witwa Jovidon Bobojonov wo muri Tajikisitani ashobora gufungwa

Umuhamya witwa Jovidon Bobojonov wo muri Tajikisitani ashobora gufungwa

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2020, ni bwo urukiko rwa gisirikare rukorera mu murwa mukuru wa Tajikisitani, ari wo Dushanbe ruzatangaza umwanzuro w’urubanza rw’Umuhamya witwa Jovidon Bobojonov, wafunzwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Hashize amezi atanu Bobojonov ategereje umwanzuro w’urukiko. Ubu afunzwe by’agateganyo kandi afungiwe ahantu habi.

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2019, abasirikare bo mu mugi wa Khujand batwaye Bobojonov w’imyaka 19 bamukuye iwabo, bamujyana ku biro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare maze afungirwayo. Hashize iminsi ibiri, bamujyanye ku ngufu muri gari ya moshi, mu kigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare kiri mu ntara ya Lenin. Nyuma y’aho yahise ajyanwa muri batayo ya 45075, maze abasirikare bamutegeka kwambara imyenda ya gisirikare no kurahira indahiro ivuga ko atazabahemukira. Ku itariki ya 28 Mutarama 2020, yahise akorerwa idosiye.

Ababyeyi ba Jovidon, na bo b’Abahamya ba Yehova, bagejeje ikirego cyabo ku bayobozi benshi bo muri Tajikisitani harimo n’ibiro bya perezida n’urwego ry’umuvunyi. Abayobozi ba Tajikisitani bavuga ko kubera ko nta mirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare irashyirwaho muri icyo gihugu, Bobojonov ahamwa n’icyaha bityo ibyo bamukoreye bikaba byemewe n’amategeko.

Tuzi ko Yehova azaha imigisha umuvandimwe Bobojonov kubera ubutwari yagaragaje, kandi we n’umuryango we akabaha imbaraga n’amahoro.​—Zaburi 29:11.