Soma ibirimo

Rustamjon Norov (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari kumwe na mama we, Fariza; murumuna we Ravshan, na se Batyr, igihe basuraga ibiro by’ishami byo muri Kirigizisitani mu mwaka wa 2016

27 UKWAKIRA 2020
TAJIKISITANI

Umuhamya witwa Rustamjon Norov wo muri Tajikisitani ashobora gufungwa imyaka itanu

Umuhamya witwa Rustamjon Norov wo muri Tajikisitani ashobora gufungwa imyaka itanu

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Tajikisitani ruri hafi gutangaza umwanzuro a w’urubanza rwa Rustamjon Norov. Ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu azira ko umutimanama we utamwemera kujya mu gisirikare. Yafunzwe kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2020.

Icyo twamuvugaho

Rustamjon Norov

  • Igihe yavukiye: 1998 (mu mugi wa Dushanbe)

  • Ibyamuranze: Akora akazi ko kuvugurura amazu no gutunganya ibikoresho byo mu nzu kugira ngo abashe kubona ibyo akenera no gufasha umuryango we. Nanone akunda gukina umupira w’amaguru

  • Yabatijwe mu mwaka wa 2016 afite imyaka 17. Hashize imyaka ibiri yavuye mu itorero rikoresha ururimi rw’Ikirusiya ajya murikoresha Igitajikisitani

Urubanza

Mu mwaka wa 2016, Rustamjon Norov yitabye ku biro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare byo mu gace atuyemo. Yasobanuye ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, hanyuma asaba gukora imirimo isimbura iya gisirikare. Umwaka wakurikiyeho yongeye kubisaba. Ushinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare yavuze ko yanyuzwe n’ibisobanuro Norov yatanze. Imyaka itatu yakurikiyeho, Norov ntiyongeye guhamagarwa mu gisirikare.

Icyakora ku itariki ya 24 Nzeri 2020, Norov yongeye guhamagarwa n’ibiro by’akarere bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare. Icyo gihe, abayobozi bamaze amasaha atatu bamuhata ibibazo maze bamwemeza ko afite amagara mazima kandi ko agomba kujya mu gisirikare. Nanone kandi bamuhatiye gusuzumwa n’umuganga. Se wa Norov yari ahari igihe ibyo byose byabaga, yasabye ko ikibazo k’umuhungu we cyagezwa mu biro by’ubushinjacyaha.

Norov na se bitabye ibiro by’ubushinjacyaha ku itariki ya 1 Ukwakira. Umushinjacyaha yabahaye umuporisi ngo abajyane ku biro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare. Bagezeyo se wa Norov banze ko yinjira. Norov yafunzwe iminsi ibiri. Ntiyigeze amenyeshwa ibyo aregwa cyangwa ngo ashyikirizwe urukiko. Igihe yari afunzwe, abaporisi bamubujije kuvugana n’umwavoka we.

Ku itariki ya 3 Ukwakira, Norov yajyanywe mu kigo cya gisirikare kiri mu mugi wa Khujand, uri ku birometero 300 uvuye mu mugi wa Dushanbe aho iwabo batuye. Mu minsi ibiri yajyanywe ku bigo bya gisirikare bitandukanye biri mu mugi wa Khujand.

Ku itariki ya 6 Ukwakira, Norov yemerewe guhamagara umuryango we kandi asurwa n’umwavoka we. Icyakora, ku itariki ya 17 Ukwakira urukiko rwa gisirikare rwo muri Tajikisitani rwategetse ko afungwa by’agateganyo. Azakomeza gufungwa mu gihe cyose agikorwaho iperereza no kugeza igihe urukiko ruzaba rumaze gufata umwanzuro. Norov arashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano zo kwa muganga kugira ngo atajya mu gisirikare.

Nubwo umuvandimwe Norov afunzwe, akomeje kurangwa n’ikizere kandi yiringiye Yehova. Ashimira Yehova ko yamufashije kugira ukwizera gukomeye n’ubutwari mu bigeragezo. Nanone amushimira ko yamufashije mu mwaka wa 2013 igihe yahuraga n’ikigeragezo atari yiteze. Muri uwo mwaka, abayobozi bo mu gace k’iwabo bafashe Norov na murumuna we Ravshan igihe bari bari ku ishuri babajyana kubapimisha ku biro bishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare. Norov yari afite imyaka 15 gusa, ari umubwiriza utarabatizwa kandi yari atarageza igihe cyo kujya mu gisirikare. Nyuma se witwa Batyr yamaraga igihe kirekire atoza abahungu be uko bakwisobanura mu gihe hari ubabajije impamvu bativanga muri poritiki. Akenshi, hari igihe Batyr yajyaga akina mu mwanya w’umusirikare winjiza abantu mu gisirikare, noneho abahungu be bakitoza uko basobanura imyizerere yabo.

Norov yaravuze ati: “Iyo twabaga dutegura ibyo turi buvuge, numva niteguye kwisobanura. Icyakora, igihe twabaga tubivuga, natangazwaga n’ukuntu nagiraga ubwoba. Ibyo byatumye mbona ko ngomba gusenga cyane no kwiyigisha kugira ngo menye ibyo nizera n’impamvu nahisemo kutivanga muri poritiki. Buhorobuhoro, ubwoba nari mfite bwagiye bugabanuka. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, nafashe umwanzuro wo kwiyegurira Yehova ndabatizwa.”

Nanone Norov yabonye inshuti z’abavandimwe bakuze kandi bakunda Yehova na bo bigeze gufungwa bazira ukwizera kwabo kandi byaramufashije. Yaravuze ati: “Nsobanukiwe neza ko kuba ntajya muri poritiki bizangiraho ingaruka. Nindamuka mfunzwe, nzabona ko ari uburyo mbonye bwo kuvuganira izina rya Yehova, mu ifasi nshya.”

Se wa Norov yaravuze ati: “Umuryango wacu ushimira Yehova kuba yaratumye dukora ibyo ashaka. Turifuza kubwira Abakristo bagenzi bacu bose ko ‘tubakunda cyane, kandi ko tubashimira kubera ko basenga badusabira.’ Ntidufite ubwoba. Amahoro y’Imana atuma dutuza nk’uko ibidusezeranya mu Ijambo ryayo.”—Abafilipi 4:6, 7.

a Itariki ishobora guhinduka