Soma ibirimo

2 UKWAKIRA 2019
TAJIKISITANI

Umusaza w’imyaka 68 yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice

Umusaza w’imyaka 68 yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice

Ku itariki ya 10 Nzeri 2019, Urukiko rwo mu mugi wa Khujand, muri Tajikisitani rwakatiye Umuhamya witwa Shamil Khakimov igifungo k’imyaka irindwi n’igice, azira kubwiriza. Abahamya ba Yehova bajuririye uwo mwanzuro.

Ibibazo by’uwo Muhamya byatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2019. Ku itariki ya 26 Gashyantare, abategetsi bo muri icyo gihugu ni bwo bafashe uwo musaza w’imyaka 68, bamushinja “kubiba urwango rushingiye ku idini.” Nyuma yaho, urukiko rwategetse ko amara amezi atandatu afunzwe by’agateganyo. Uretse no kuba uwo musaza yarafunzwe arengana, afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso kandi yafashwe aherutse mu bitaro ku buryo yari atarakira neza.

Uwo ni we Muhamya wa Yehova wa mbere ufungiwe muri Tajikisitani kuva mu mwaka wa 2017, ubwo umusore w’Umuhamya wa Yehova w’imyaka 18 witwa Daniil Islamov yakatirwaga igifungo cy’amezi atandatu azira kwanga kwambara imyenda ya gisirikare. Kugeza ubu, Tajikisitani ni kimwe mu bihugu bitanu bifungiwemo Abahamya ba Yehova. Ibindi bihugu bine ni Eritereya, u Burusiya, Singapuru na Turukimenisitani.

Dusenga Yehova tumusaba ko yakomeza gufasha Khakimov kugira ngo abashe kwihanganira icyo kigeragezo.​—Abaroma 15:5.