Soma ibirimo

22 NZERI 2021
TAJIKISITANI

Umuvandimwe Rustamjon Norov wo muri Tajikisitani yafunguwe

Umuvandimwe Rustamjon Norov wo muri Tajikisitani yafunguwe

Ku itariki ya 21 Nzeri 2021, ni bwo umuvandimwe Rustamjon Norov yafunguwe, avuye muri gereza iri mu mugi wa Yavan muri Tajikisitani. Yafunzwe guhera mu Kwakira 2020 azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Yari yarakatiwe igifungo k’imyaka itatu n’igice, ariko yafunguwe mbere y’igihe bitewe n’imbabazi zatanzwe mu ntangiriro z’uku kwezi.