Soma ibirimo

Umuvandimwe Rustamjon Norov muri Tajikisitani mbere y’uko afungurwa

12 UKWAKIRA 2021
TAJIKISITANI

Umuvandimwe Rustamjon Norov yarafunguwe kandi yashimiwe kuba yaritwaye neza igihe yari muri gereza

Umuvandimwe Rustamjon Norov yarafunguwe kandi yashimiwe kuba yaritwaye neza igihe yari muri gereza

Ku itariki ya 21 Nzeri 2021, umuvandimwe Rustamjon Norov, ufite imyaka 22, wari ufungiye muri Tajikisitani yafunguwe igihe yari yarakatiwe kitaragera, kubera ko hari itegeko ritanga imbabazi ryasohotse kandi rishyirwa mu bikorwa mbere y’uko arangiza igifungo cye. Yamaze amezi atatu afunzwe. Ku itariki ya 10 Gicurasi 2021, yoherejwe mu kigo ngororamuco kiri i Yavan kugira ngo arangirizeyo igifungo cy’imyaka itatu n’igice yari yarakatiwe. Abantu bose babonaga Rustamjon, igihe yari afunzwe n’igihe yaburanaga batangazwaga n’imico myiza yari afite n’ubudahemuka yagaragaje.

Umunsi umwe ubwo Rustamjon yari mu rubanza umusirikare ufite ipeti rya koroneri yaramwegereye ngo amusuhuze. Uwo musirikare yavuze ko yishimira ukuntu Rustamjon agaragaza ubutwari no gushikama. Yaravuze ati: “Buri muntu wese wizera Imana yagombye kuba nka we.” Yongeyeho ati: “Mu myaka iri imbere, igihe muri Tajikisitani hazashyirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, ntekereza ko izina ryawe rizashyirwa mu bakoze ibishoboka byose ngo ibyo bigerweho.”

Igihe Rustamjon yari muri gereza yakomeje gutanga ubuhamya ku bandi. Bitewe n’uburyo yari intangarugero abayobozi ba gereza bamutumiriye kwifatanya mu mahugurwa yihariye yari yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yari gufasha imfungwa uko zabona akazi nyuma yo gufungurwa. Ayo mahugurwa arangiye abayobozi ba gereza bamuhaye ishimwe kandi bamuha n’impamyabumenyi. Banamwandikiye ibaruwa yo kumushimira kubera ari umunyamwete. Rustamjon yasobanuye ko abayobozi bavuze ko imyitwarire ye myiza, ayikesha kuba ashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya.

Mbere y’uko afungurwa ntiyari azi neza niba imbabazi zatanzwe, na we azazihabwa. Icyakora izindi mfungwa zakomezaga kumwemeza ko azafungurwa, bitewe n’uko avugwa neza muri gereza. Abayobozi ba gereza nabo bamubwiraga amagambo amutera inkunga.

Kimwe na Rustamjon, Abahamya bakiri bato bakomeje kuba indahemuka, bafungwa bazira ukwizera kwabo kandi bagakomera ku budahemuka bwabo, bareka ‘umucyo wabo ukamurikira abantu.’ Ikiruta byose “imirimo” yabo myiza ihesha ikuzo n’icyubahiro Yehova.—Matayo 5:16.