16 GICURASI 2023
TAJIKISITANI
Umuvandimwe Shamil Khakimov ufite imyaka 72 wari ufungiwe muri Tajikisitani yararekuwe
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2023, Umuvandimwe Shamil Khakimov wari ufungiwe muri gereza yo muri Tajikisitani yarafunguwe. Yarekuwe amaze imyaka irenga ine afunzwe azira ukwizera kwe.
Na mbere y’uko Shamil afungwa mu mwaka wa 2019, yari arwaye umuvuduko w’amaraso, umutima n’ubundi burwayi. Nubwo yari arwaye cyane igihe yari afunzwe ntiyigeze ahabwa ubuvuzi bukwiriye. Ibyo byatumye arushaho kuremba kandi byamuteye igisebe cy’umufunzo ku kuguru.
Icyakora nubwo igihe Shamil yari ari muri gereza yari ahanganye n’ibibazo bitandukanye ndetse n’uburwayi, 0gutekereza ku mirongo itandukanye yo mu Ijambo ry’Imana byamufashije gukomeza kurangwa n’icyizere.
Inshuro nyinshi, mu masengesho ye yakundaga kuvugamo amagambo yo muri Zaburi ya 141:8, agira ati: “Icyakora Yehova wowe Mwami w’Ikirenga, ni wowe mpanze amaso. Ni wowe nahungiyeho, ntiwemere ko mfa.” Ikindi kandi yahumurijwe n’amagambo yo muri Yesaya 49:13, 16, agaragaza ko abagaragu ba Yehova bahura n’imibabaro, mu buryo bw’ikigereranyo “banditse” mu kiganza cya Yehova. Ayo magambo yijeje Shamil ko nubwo yari afunzwe, Yehova atari kuzigera amutererana.
Shamil ashimishwa no kuba yarakomeje kubona ihumure rituruka mu Ijambo rya Yehova, kuko byamufashije gukomeza kugira ibyishimo no gukomeza gutera inkunga abandi. Umuvandimwe wakomeje kuvugana na Shamil igihe yari afunzwe, yaravuze ati: “Igihe namuhamagaraga ku nshuro ya mbere, nari niteze ko numva ijwi ry’umuntu ubabaye kandi wihebye. Ariko natangajwe no kumva ibinyuranye na byo, yari afite ukwizera gukomeye. Yakomeje kurangwa n’icyizere mu byamubagaho byose kandi yakomeje kudutera inkunga.”
Mu Maganya 3:25 hagira hati: “Yehova abera mwiza umwiringira; abera mwiza ubugingo bukomeza kumushaka.” Dusenga twizeye ko Yehova azakomeza kubera “mwiza” umuvandimwe Shamil ndetse n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Tajikisitani, bakomeje kwihangana bafite ibyishimo.