Soma ibirimo

7 MUTARAMA 2021
TAJIKISITANI

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Tajikisitani rwakatiye umuvandimwe Rustamjon Norov igifungo k’imyaka itatu n’igice

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Tajikisitani rwakatiye umuvandimwe Rustamjon Norov igifungo k’imyaka itatu n’igice

Ku itariki ya 7 Mutarama 2021, Urukiko rwa gisirikare rwo muri Tajikisitani rwakatiye umuvandimwe Rustamjon Norov igifungo k’imyaka itatu n’igice azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.

Mbere y’uko urukiko rusoma umwanzuro w’urubanza, Rustamjon yahawe uburyo bwo kugira icyo abwira abacamanza. Yavuganye ubutwari, asubiramo imirongo yo muri Bibiliya asobanura impamvu yanze kujya mu gisirikare. Kandi yagaragaje icyamufashije gukomeza gushikama.

Yasubiyemo amagambo ari mu Bafilipi 4:13 agira ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.” Yongeyeho ati: “Muri iki gihe cyose, nemera ko Yehova yari kumwe nange, kandi ko yampaye imbaraga zo gushikama kandi sinshike intege, amfasha gukomeza kwishima no guseka. Ndabimushimira cyane kandi nshimishwa no kumukorera ndi Umuhamya we.”