Soma ibirimo

Abavolonteri bo mu bwubatsi bavuguruye ibiro by’ishami byo muri Tayilande. Mu kazu ko hejuru: Abavolonteri bakoze ku mushinga w’ubwubatsi ubu bakaba bakora ku biro by’ishami. Mu kazu ko hasi: Umuvolonteri wakoze mu mushinga w’ubwubatsi ari mu Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami (uri hagati)

28 KAMENA 2023
TAYILANDE

Guhagarika imirimo y’ubwubatsi iri ku biro by’ishami byo muri Tayilande byatumye tubona imigisha tutari twiteze

Guhagarika imirimo y’ubwubatsi iri ku biro by’ishami byo muri Tayilande byatumye tubona imigisha tutari twiteze

Imirimo yo kubaka no kuvugurura ibiro by’ishami byo muri Tayilande yatangiye mu mwaka wa 2019. Yakorwaga n’abavolonteri mpuzamahanga bafatanyije n’abo muri icyo gihugu. Icyakora igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, abavolonteri mpuzamahanga bagera kuri 50 bari baje gukora kuri uyu mushinga, basubiye mu bihugu byabo hasigara 8 gusa. Igihe ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zoroshywaga, imirimo yatangiye gusubukurwa. Hatumiwe abavolonteri benshi bo muri Tayilande kugira ngo bahabwe imyitozo maze barangize uwo mushinga. Imirimo ya nyuma y’uwo mushinga yarangiye ku itariki ya 30 Mata 2023.

Umuvandimwe Setthasat Tawansirikul n’umugore we Waraporn bari mu bavolonteri bo muri cyo gihugu. Babanje guhangayikishwa nuko nta bumenyi bari bafite mu birebana no kubaka. Setthasat yaravuze ati: “Igihe twahagera twahawe imyitozo myiza.”

Abenshi mu bavolonteri bo muri icyo gihugu bifatanyije muri uyu mushinga, watumye babona ibyishimo byinshi kandi bumva banyuzwe n’ibyo bakoraga ku buryo biteguye gukora byinshi mu murimo w’igihe cyose wihariye. Ubu hari abahise bajya gufasha mu mishinga y’ubwubatsi ikorerwa mu ifasi y’ibiro by’ishami bya Tayilande. Hari mushiki wacu wahise ajya kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Abandi bo bakora kuri Beteli. Umwe mu bavandimwe bahise bajya gukora kuri Beteli witwa Rapeepat Woradetsakul, yaravuze ati: “Kwibonera uburyo Yehova yadufashije igihe twakoraga ku mushinga w’ubwubatsi byatumye nigirira icyizere maze nemera ubutumire bwo gukora kuri Beteli. Nizeye ntashidikanya ko Yehova azamfasha mu nshingano nshya nahawe.”

Ifoto yafatiwe mu kirere igaragaza inyubako z’ibiro by’ishami zavuguruwe. Mu kazu ko hejuru: Uko mu biro imbere hameze. Mu kazu ko hagati: Inyubako nshya izajya ikorerwamo imirimo yo kwita ku bikoresho no ku nyubako za Beteli. Mu kazu ko hasi: Parikingi nshya bubatse

Kubaka no kuvugurura ibiro iby’ishami bya Tayilande, bikubiyemo kuvugurura amazu y’amacumbi n’ibiro, kubaka inyubako nshya izajya zikorerwamo imirimo yo kwita ku bikoresho no ku nyubako za Beteli, kubaka ububiko no kubaka parikingi nshya. Nanone kandi, hari inzu ifite amacumbi atandatu iri hafi y’ibiro by’ishami yaguzwe maze iravugururwa kugira ngo igirwe amacumbi y’abagize umuryango wa Beteli.

Twishimiye uburyo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Tayilande bitanze babikunze mu murimo wa Yehova. Rwose biboneye ukuri kw’amagambo ari muri Zaburi 34:8, agira ati: “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.”