Soma ibirimo

31 UKUBOZA 2021
TAYILANDE

Hashize imyaka 75 Umunara w’Umurinzi usohoka mu Gitayilandi

“Mwiringire Yehova kandi mukorane umwete, muzabona umuhinduzi.”

Hashize imyaka 75 Umunara w’Umurinzi usohoka mu Gitayilandi

Ku itariki ya 1 Mutarama 2022, huzuye imyaka 75 igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igitayilandi isohotse.

Ubutumwa bwiza bwageze muri Tayilandi mu mwaka wa 1931. Igihe abavandimwe batangiraga kubwiriza muri icyo gihugu, bahaga abantu ibitabo biri mu rurimi rw’Igishinwa, Icyongereza n’Ikiyapani. Muri icyo gihe agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo Protection ni ko konyine kari karahinduwe mu Gitayilandi.

Hari abavandimwe batatu b’abapayiniya bari baravuye mu bindi bihugu, babonye ko kugira ngo bagere ku mutima abantu bo muri Tayilande hari hakenewe ibitabo byinshi mu rurimi rw’Igitayilandi. Umuvandimwe Willi Unglaube yandikiye umuvandimwe Rutherford amusaba ko yabafasha. Umuvandimwe Rutherford yaramusubije ati: “Mwiringire Yehova kandi mukorane umwete, muzabona umuhinduzi.”

Mu Kuboza 1939, Kurt Gruber na Willi Unglaube bagiye kubwiriza mu majyaruguru ya Tayilande. Hari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’abakobwa ry’abaperesibuteriyani witwa Chomchai Inthaphan, wabonye kopi y’Icyongereza y’agatabo abo bavandimwe bari batanze. Chomchai yahise amenya ko yabonye ukuri kandi yavugaga neza Icyongereza n’Igitayilandi.

Mushiki wacu Chomchai Inthaphan

Bidatinze Chomchai yasezeye ku kazi no mu rusengero. Nubwo yarwanyijwe cyane kandi ku kigo cy’ishuri bakamusezeranya kumwongerera amafaranga ngo ahagume, ibyo byose yarabyirengagije maze arabatizwa aba Umuhamya wa Yehova. Igitabo cya mbere abavandimwe bamusabye guhindura ni ikitwa Salvation. Nyuma yaho mushiki wacu Chomchai, yabaye umwe mu bantu ba mbere bari bagize umuryango wa Beteli y’i Bangkok, aho yamaze imyaka myinshi akora, ari we muhinduzi wenyine mu rurimi rw’Igitayilandi. Hari abandi bagore bize Bibiliya, nuko nyuma baza gukora mu buhinduzi.

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga, imirimo yo guhindura mu rurimi rw’Igitayilandi yarahagaze, ariko intambara ikirangira yahise ikomeza. Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 1947 wasohotse mu rurimi rw’Igitayilandi kandi nyuma hasohotse kopi zawo 200 bakoresheje imashini ifotora yari iri ku nzu y’abamisiyonari. Bakomeje gukoresha ubwo buryo bwo gucapa kugeza mu mwaka wa 1952, ubwo hasohokaga kopi 500 buri kwezi. Nyuma yaho abavandimwe batangiye gukoresha ikigo kigenga mu gucapa amagazeti. Muri Nzeri 1993, ibiro by’ishami byo mu Buyapani byatangiye gucapa Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! mu Gitayilandi bikoherezwa hirya no hino ku isi.

Abagize ikipe y’ubuhinduzi y’Igitayilandi n’ururimi rw’amarenga rwo muri Tayilande hamwe n’ikipe ibafasha mu kazi

Muri iki gihe, hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 80 bafasha mu buhinduzi, bakorera ku biro by’ishami byo muri Tayilande no ku biro byitaruye by’ubuhinduzi bibiri. Uretse Igitayilandi, Umunara w’Umurinzi uhindurwa no mu zindi ndimi urugero nk’Akha, Lahu, Laotian n’ururimi rw’amarenga rwo muri Tayilande.

Ababwiriza barenga 5.000 bo mu ifasi y’ibiro by’ishami byo muri Tayilande bashimira Yehova cyane kuba bafite Umunara w’Umurinzi mu rurimi rwabo.—Imigani 10:22.