31 MUTARAMA 2017
TAYILANDE
Abayobozi bo mu bwoko bw’Abatayi bakoresha ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova mu gufasha abaturage
Abayobozi bo mu bwoko bw’Abatayi bakoresha ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova mu gufasha abaturage
BANGKOK—Abayobozi bakuru muri Tayilande bakoresha ibitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova nk’imfashanyigisho zibanze mu kwigisha abaturage. Urugero, Bigisha abantu uko baba ababyeyi beza, uko baca urugomo rukorerwa mu ngo n’uko bagira ubuzima bwiza mu bwenge no ku mubiri. Muri uku kwezi, hazaba hashize imyaka itatu abo bayobozi batangiye gukoresha ibitabo byacu mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Mu duce twinshi tw’icyo gihugu hashyizweho gahunda yo kwigisha. Hari ibigo birenga 8.700 bitangirwamo amahugurwa. Ikindi kandi, Guverinoma yashyizeho ibindi bigo bigera 11 bigenewe guhugura abayobozi. Chaiwat Saengsri, umuyobozi w’ikigo kiri mu ntara ya Nakhon Nayok, giherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’umujyi wa Bangkok ugaragara mu ifoto ibanza hagati, yasobanuye agira ati: “Ntangazwa n’Abahamya ba Yehova kubera ko intego y’umurimo wabo irasobanutse neza. Bafasha abaturage kumenya Imana. Twese intego dufite ni imwe. Ni iyo gufasha abaturage bacu kugira ngo babeho neza bafite ubuzima bwiza kandi mu mahoro. Yongeyeho ati: “Hari ingingo yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke yavugaga uko twakwirinda kuvuga amagambo mabi, ubu niyo Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akoresha mu kwigisha abayobozi bacu. Twabonye ko iyo ngingo idufasha mu kubahugura.” Nyuma yaho, hari amahugurwa yateguwe yari agenewe abayobozi kubirebana n’imiyoborere no kwiteza imbere, yitabiriwe n’abayobozi bagera ku 100 n’ababahuguye 20 baturutse mu turere 28. Nuko umuyobozi witwa Chaiwat atumira Abahamya kuzana ibitabo byabo aho amahugurwa abera.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Tayilande witwa Anthony Petratyotin, yagize ati: Twishimiye kumenya ko abayobozi bakoresha neza inama zishingiye kuri Bibiliya ziboneka mu bitabo byacu. Tuzakomeza gukora ibishoboka ngo ibitabo byacu bikomeze kuboneka, abayobozi babibone, ndetse dukomeze no kubitanga mu murimo wo kubwiriza.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, ibiro bishinzwe amakuru, +1-845-524-3000
Tayilande: Anthony Petratyotin, +66-2-375-2200