24 GASHYANTARE 2020
TAYILANDE
Gahunda yihariye yo kubwiriza yageze kuri byinshi muri Tayilande
Kuva tariki ya 1 Ukuboza 2019 kugeza ku ya 31 Mutarama 2020, muri Tayilande habaye gahunda yihariye yo kubwiriza. Abahamya bo muri Tayilande ndetse n’abandi bavuye mu bihugu bigera kuri 11, ni bo bifatanyije muri iyo gahunda. Iyo gahunda yari igamije gufasha ababwiriza bagera hafi kuri 4.800, bavuga Igitayilandi kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batuye mu murwa mukuru w’icyo gihugu witwa Bangkok, no mu nkengero zawo. Ababwiriza barenga 600 bifatanyije muri iyo gahunda bamaze amasaha 34.625, batanga ibitabo bigera ku 32.718, berekana videwo 6.637 kandi batangira kwigisha abantu Bibiliya 310.
Iyo ni inshuro ya kabiri muri icyo gihugu haba gahunda yihariye yo kubwiriza, muri iyi myaka ibiri ishize. Igihe iyo gahunda yabaye bwa mbere mu Kuboza 2018 kugeza muri Mutarama 2019 yarangiraga, umuvandimwe Plakorn Pestanyee wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Tayilande, yaravuze ati: “Umubare w’abantu batangiye kwiga Bibiliya, n’ukuntu abagize amatorero y’ino bishimiye iyi gahunda, birenze uko twabitekerezaga.” Ibiro by’ishami bimaze kubona ko iyo gahunda yagenze neza, byateguye indi.
Muri iyi gahunda iheruka, bamwe mu bavuye mu bindi bihugu bahinduye igihe bari gutahira, kugira ngo bakomeze gufasha abantu bashaka kumenya byinshi kuri Yehova. Hari umugabo n’umugore bavuye muri Koreya biyemeje kuguma muri Tayilande mu gihe kingana n’ukwezi kumwe. Nanone bongeyeho ibyumweru bibiri ku gihe bari bateganyije, kuko bari babonye abantu benshi bashimishijwe. Undi mushiki wacu ukomoka muri Koreya, yasezeye ku kazi ke kugira ngo abashe kwifatanya muri iyo gahunda, kandi yiyemeje kwimukira muri Tayilande.
Ababwiriza bifatanyije muri iyo gahunda, ntibaruhiye ubusa. Hari mushiki wacu n’umukobwa we, bagiranye ikiganiro n’umugore bari basanze ku kazi. Ku nshuro ya mbere bamusigiye Nimukanguke! No. 2 yo muri 2019 ifite umutwe uvuga ngo: “Ibintu bitandatu wakwigisha abana bawe.” Igihe bagarukaga kumusura, uwo mugore yabakiriye yishimye abereka ya Nimukanguke! bari bamusigiye. Yarababwiye ati: “Ibyo nasomye byaranshimishije cyane. Ndabinginze, nimunsobanurire.” Abo babwiriza bahise bashyiraho gahunda yo kujya bamwigisha rimwe mu cyumweru, bakajya biga mu gihe k’ikiruhuko cya saa sita. Bamufashije gushyira porogaramu ya JW Library muri terefoni ye. Ubu yiga kabiri mu cyumweru, kandi akunda kwereka abana be videwo ziboneka ku rubuga rwacu, urugero nka videwo zishushanyije.
Undi mubwiriza, yahuye n’umugore wishimiraga imyambarire y’Abahamya n’ukuntu bagaragarizanya urukundo. Uwo mugore yamubwiye ko yari yaragiye mu madini menshi, ariko ntabone abantu bakundana by’ukuri nk’Abahamya. Uwo mubwiriza yahise amutumira mu materaniro yari bube uwo munsi. Uwo mugore yayajemo kandi yashimishijwe no kumenyana n’Abahamya bakuriye ahantu hatandukanye kandi bafite imico itandukanye. Yatangiye kumwigisha Bibiliya akoresheje agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana, kandi yifuza gukomeza kwifatanya mu materaniro.
Hari mushiki wacu wahuriye n’umugore mu gace ka Bang Na mu mugi wa Bangkok. Uwo mugore yamubwiye ko nubwo afite aho asengera, nta Bibiliya agira. Uwo mushiki wacu yamufashije kuvana Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kuri porogaramu ya JW Library. Igihe mushiki wacu yasubiraga kumusura, uwo mugore yamubwiye ko yahise atangira gusomera Bibiliya kuri porogaramu ya JW Library. Nanone yamweretse ibibazo biri ku gifubiko cy’agatabo Ubutumwa bwiza agenda asoma kimwe kimwe. Uwo mugore yamubwiye ko yifuzaga kumenya ibisubizo by’ibibazo byose. Bahise batangira kumwigisha Bibiliya kandi akomeje kwigana n’undi mushiki wacu wo muri icyo gihugu. Uwo mugore yavuze ko yishimiye cyane kwiga Bibiliya, kuko bwari ubwa mbere yikoreye ubushakashatsi mu Ijambo ry’Imana.
Igihe mushiki wacu yarimo abwiriza ku nzu n’inzu, yabonye umugabo ukomoka muri Tayilande, ufite umugore wo muri Lawotiya. Uwo mushiki wacu yababajije ikintu babona ko gifite agaciro kuruta ibindi mu buzima. Bamushubije ko ari “Umuryango.” Yahise abereka ingingo ivuga iby’umuryango iri mu gatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Uwo mugabo n’umugore we bishimiye inama babonyemo, maze bemera ko abigisha Bibiliya. Hashize igihe gito, batangiye kujya mu materaniro. Bavuze ko bishimiye ka babakiranye urugwiro, kandi bifuza gukomeza kujya mu materaniro.
Izo nkuru z’ibyabaye muri iyo gahunda yihariye yo kubwiriza muri Tayilande, zitwereka ko muri iyi minsi y’imperuka abagaragu ba Yehova ‘dufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami.’—1 Abakorinto 15:58.