Soma ibirimo

11 KANAMA 2017
TAYIWANI

Gahunda yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yageze kuri byinshi muri Tayiwani

Gahunda yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yageze kuri byinshi muri Tayiwani

Mu mwaka wa 2000, Tayiwani yashyizeho gahunda yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igenewe abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Ibyo byatumye abo bantu bahabwa amahitamo yo kuba bakora mu bitaro, mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, no mu bintu bigamije inyungu rusange. Iyo gahunda yageze kuri byinshi, igirira akamaro abaturage ba Tayiwani ndetse n’abantu bayoborwa n’umutimanama, kuko yatumye badakomeza gufungwa bazira kutabogama kwabo.

Iyi videwo isobanura uko Tayiwani yashyizeho iyo gahunda, igasubiza ibibazo abantu bakunze kwibaza kuri iyo gahunda kandi irimo ubuhamya bw’abayigizemo uruhare. Kou-Enn Lin, umuyobozi mu kigo gishinzwe iby’iyo mirimo, yagize ati: “Nizeye ntashidikanya ko n’ibindi bihugu bizatwigiraho.”