21 WERURWE 2023
TOGO
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu rurimi rw’Igikabiye
Ku itariki ya 12 Werurwe 2023, umuvandimwe Wilfrid Sohinto, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Bénin, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igikabiye. Iyo Bibiliya yasohotse muri gahunda yabaye imbonankubone i Kara muri Togo, ikurikiranwa n’abantu barenga 2. 959. a Bibiliya zicapye zahise zihabwa abaje kandi n’iya elegitoronike yahise ishyirwa ku rubuga.
Abenshi mu bavuga ururimi rw’Igikabiye batuye mu majyaruguru ya Togo. Nanone urwo rurimi ruvugwa muri Bénin na Gana. Ni ururimi kavukire rw’abantu bagera kuri miliyoni imwe.
Hari izindi Bibiliya ziboneka mu rurimi rw’igikabiye, ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ni yo yonyine irimo izina ry’Imana, ahantu hose ryagombye kuba riri. Hari indi Bibiliya iboneka muri urwo rurimi ariko izina ry’Imana riboneka mu Kuva 3:15 gusa.
Hari umuhinduzi wagize icyo avuga kuri iyo Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse, agira ati: “Nta gushidikanya ko Yehova ari we washyigikiye uyu mushinga kugira ngo tubone Bibiliya. Izatugirira akamaro cyane turi mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro.”
Twishimanye n’abavandimwe nabashiki bacu bavuga Igikabiye bahawe impano y’agaciro kenshi, izabafasha ‘gusingiza izina rya Yehova.’—Zaburi 135:1.
a Komite y’Ibiro by’Ishami bya Bénin ni yo igenzura umurimo wo kubwiriza ukorerwa muri Togo