Soma ibirimo

Kerven Kakabayev yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare

28 WERURWE 2018
TURUKIMENISITANI

Turukumenisitani yirengagiza uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama

Turukumenisitani yirengagiza uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama

Muri Mutarama 2018, Arslan Begenjov na Kerven Kakabayev bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe bashinjwa kutajya mu gisirikare. Abo basore babiri ni Abahamya ba Yehova kandi banze kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo. Nubwo bemeye gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, leta ya Turukimenisitani ntiyemera uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama kandi nta n’imirimo isimbura iya gisirikare yashyizeho.

Barafashwe, barakatirwa kandi barafungwa

Abayobozi bafashe Begenjov ku itariki ya 2 Mutarama, bamufunga by’agateganyo kugeza igihe cy’urubanza. Ku itariki ya 17 Mutarama, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwaga kujya mu gisirikare, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe. Begenjov yajuririye uwo mwanzuro.

Kakabayev we yafashwe muri Mutarama, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe ku itariki ya 29 y’uko kwezi. Mu rubanza rwe, urukiko rwanze ko yerekana imyanzuro yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumbye Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, kandi iyo myanzuro yashoboraga kumushyigikira. Abayobozi ba gereza afungiyemo bafatiriye idosiye y’ubujurire abavoka be bari bakoze bituma adashobora kuyisinya mu minsi icumi iteganywa n’itegeko. Ubwo rero, nta rukiko na rumwe rushobora kwakira ubujurire bwa Kakabayev.

Ni ubwa kabiri Kakabayev ahanwe azira kutajya mu gisirikare bitewe n’uko ayoborwa n’umutimanama we. Kuva mu Kuboza 2014, yakatwaga 20 ku ijana y’umushahara we, agashyirwa mu isanduku ya leta kandi ibyo byamaze imyaka ibiri.

“Bakomeje kwirengagiza uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama”

Leta ya Turukimenisitani ivuga ko yubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage bayo. Icyakora, yanga kubahiriza uburenganzira bw’abantu umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare nubwo ihora ibisabwa n’imiryango mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2015 n’uwa 2016, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafatiye Turukimenisitani imyanzuro bitewe n’ibirego 10 byari byatanzwe n’Abahamya umutimanama wabo utemerera kujya mu gisirikare. Muri iyo myanzuro, iyo komite yagaye Turukimenisitani kubera ko itoteza Abahamya umutimanama utemerera kujya mu gisirikare kandi ikabafunga. Muri Mata 2007, iyo komite yongeye kuvuga ko ihangayikishijwe n’uko Turukimenisitani “ikomeje kwirengagiza uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, kandi igakomeza gufunga Abahamya ba Yehova ibaziza ko batajya mu gisirikare.” Yategetse Turukimenisitani gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare, ikareka gutoteza abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, kandi igafungura abo yamaze gufunga ibaziza kutajya mu gisirikare.

Mu myaka ishize, hari ibintu iyo leta yagiye ihindura ku birebana n’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Kuva mu Kuboza 2014, aho gufunga Abahamya umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, yagiye ibahanisha gukata 20 ku ijana by’umushahara wabo mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri (nk’uko byagenze kuri Kakabeyev mu wa 2014) cyangwa ikabafungisha ijisho. * Muri Gashyantare 2015, yafunguye Umuhamya wa nyuma wari ufungiwe kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we. Ikibabaje ni uko mu rubanza rwa Begenjov na Kakabayev, ibintu byaje gusubira i rudubi aho kugira ngo leta itere intambwe mu kubaha uburenganzira umuntu afite bwo kutajya mu gisirikare abitewe n’umutimanama.

Abahamya ntibagifungirwa kutajya mu gisirikare gusa

Uretse kuba Begenjov na Kakabayev baherutse gufungwa, Bahram Hemdemov na we aracyafunzwe azira gukoresha uburenganzira afite bwo gusenga Imana. Yarafashwe arafungwa azira ko yagize amateraniro y’idini rye mu rugo rwe ruri i Turkmenabad. Uyu mugabo ufite abana bane afunzwe guhera muri 2015, nubwo mu myaka ibiri ishize, perezida wa Turukimenisitani yagiye aha imbabazi abantu benshi bafunze. Leta yagiye iha imbabazi imfungwa zibarirwa mu bihumbi ariko ikomeje kwirengagiza Hemdemov.

Abahamya ba Yehova bategereje kubona leta ya Turukimenisitani irekeraho gutoteza bagenzi babo. Bizeye ko vuba aha, Turukimenisitani izubaha uburenganzira abantu bafite bwo guhitamo idini no kuyoborwa n’umutimanama wabo.

^ par. 10 Abavandimwe bafungishwa ijisho aho gufungirwa muri gereza.