Soma ibirimo

3 UGUSHYINGO 2020
TURUKIMENISITANI

Umuhamya witwa Petrosov yafunguwe amaze umwaka umwe muri gereza

Umuhamya witwa Petrosov yafunguwe amaze umwaka umwe muri gereza

David Petrosov ni Umuhamya wa Yehova ufite imyaka 19 uba muri Turukimenisitani. Nubwo akiri muto, yahuye n’ikigeragezo kitoroshye cyo gufungwa umwaka umwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Yafunguwe ku itariki ya 30 Nzeri 2020.

Petrosov yaravuze ati: “Igihe nari ndi muri gereza hari igihe numvaga mbabaye. Ariko Yehova yampumurizaga akoresheje Ijambo rye. Kumenya ko Yehova azi uko merewe kandi ko yiteguye kumpumuriza byatumaga musenga cyane. Hari imirongo yo muri Bibiliya yamfashije mu bihe bitandukanye, ariko uwo nibuka cyane ni uwo mu Bafilipi 4:13.”

Petrosov yavukiye i Ashgabat, mu murwa mukuru wa Turukimenisitani. Amaze gukura yize gucuranga gitari. Akunda guhimba indirimbo, gukina umupira, kuzamuka imisozi no koga mu biyaga byo hafi y’iwabo.

Umunyeshuri biganaga w’Umuhamya wa Yehova ni we wamwigishije Bibiliya maze abatizwa mu mwaka wa 2019. Nubwo abagize umuryango we bo atari Abahamya, baramwubaha kandi na bo bemera Imana.

Hashize igihe Petrosov abatijwe yajyanywe mu rukiko azira ko yanze kujya mu gisirikare. Turukimenisitani ntirashyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Ni yo mpamvu yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

Muri uwo mwaka Petrosov yamaze afunzwe, Yehova yamubaye hafi. Yaravuze ati: “Igihe nari muri gereza, mama yazaga kunsura akambwira amakuru y’Abahamya bansuhuza kuko batabashaga kunsura. Yambwiraga ko basengera kenshi. Ibyo byaranshimishaga cyane.”

Petrosov azi ko ashobora kongera guhamagarwa mu gisirikare nk’uko itegeko ryo muri Turukimenisitani ribiteganya. Icyo gihe nahamwa n’icyaha azahabwa igihano gikaze kurushaho.

Petrosov yaravuze ati: “Kimwe nk’undi muntu wese, sinifuza kongera gusubira muri gereza. Ariko simfite ubwoba. Kwizera Yehova, kuba Abahamya bagenzi bange banshyigikira no kuririmba indirimbo z’Ubwami bituma ngira ubutwari.”

Twizeye ko Yehova azafasha Petrosov agakomeza kugira ukwizera n’ubutwari. Nanone dusenga dusabira abandi Bahamya 10 bafungiwe muri Turukimenisitani bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Tuzi ko Yehova abakunda, abibuka kandi akabashyigikira.—Zaburi 69:33.