8 GASHYANTARE 2021
TURUKIMENISITANI
Umuvandimwe Artur Yangibayev yahawe igihano ku nshuro ya kabiri azira kutajya mu gisirikare
Umwanzuro w’urukiko
Ku itariki ya 18 Mutarama 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye umuvandimwe Artur Yangibayev igifungo k’imyaka ibiri azira ko yanze kujya mu gisirikare. Iyi ni inshuro ya kabiri ahamijwe icyaha kubera ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.
Icyo twamuvugaho
Artur Yangibayev
Igihe yavukiye: 1997 (Seydi)
Ibimuranga: Ibibazo Artur yahuye na byo akiri muto, byatumye yibaza impamvu ku isi hariho akarengane kenshi. Yabiganiriyeho na mushiki we w’Umuhamya wa Yehova. Ibyo byatumye yemera kwiga Bibiliya afite imyaka 13. Yabatijwe mu mwaka wa 2014
Ni umwubatsi. Ababyeyi be bavuga ko ari umuntu mwiza kandi wita ku bintu. Abaturanyi be baramwubaha kubera ko ari inyangamugayo.
Urubanza
Ku itariki ya 8 Kanama 2016, Artur yafunzwe by’agateganyo azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 30 Kanama, yakatiwe kumara imyaka ibiri mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato. Muri Nzeri 2018, Artur yashoje igihano ke.
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2020, yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kujya mu gisirikare ku nshuro ya kabiri. Nyuma y’aho ubushinjacyaha bwamuhase ibibazo kandi bumusaba kwandika ibaruwa asobanura impamvu adashaka kujya mu gisirikare.
Ku itariki ya 30 Ukuboza ibiro by’ubushinjacyaha byamumenyesheje ko hari ibyaha aregwa. Pasiporo ye yarafatiriwe.
Igihe Artur yafungwaga bwa mbere yaravuze ati: “Umurongo wo mu Baroma 8:37-39 utuma nizera ntashidikanya ko nta kintu na kimwe cyambuza gukomeza kubera Yehova indahemuka.” Tuzi ko Yehova azafasha Artur, agatsinda iki kigeragezo.