19 GASHYANTARE 2021
TURUKIMENISITANI
Umuvandimwe Azamatjan Narkuliyev ufite imyaka makumyabiri wari umaze umwaka umwe afunguwe azongera gufungwa
Umwanzuro w’urubanza
Ku itariki ya 18 Mutarama 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwasomye urubanza rw’umuvandimwe Azamatjan Narkuliyev. Yakatiwe gufungwa imyaka ibiri azira ko yanze kujya mu gisirikare. Iyi ni inshuro ya kabiri afunzwe ari cyo azira.
Icyo twamuvugaho
Azamatjan Narkuliyev
Igihe yavukiye: 2000
Ibimuranga: Yabatijwe mu mwaka wa 2018. Yicisha bugufi, ariyoroshya kandi arangwa n’ishyaka. Nyina na bashiki be babiri ni Abahamya ba Yehova
Urubanza
Ku itariki ya 7 Mutarama 2020, Azamatjan ufite imyaka 20, ni bwo yarangije igifungo ke cya mbere cy’umwaka umwe, azira ko yanze kujya mu gisirikare. Muri Turukimenisitani, umuntu utemera kujya mu gisirikare bitewe bitewe n’umutimanama we ashobora kuregwa icyo cyaha ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuranginza igifungo ke cya mbere. Ni yo mpamvu nyuma y’amazi atanu ibiro bishinzwe kwandika abajya mu gisirikare byongeye kumuhamagara. Yanditse ibaruwa asobanura impamvu adashaka kujya mu gisirikare cyangwa gukora indi mirimo ifitanye isano n’igisirikare.
Ku itariki ya 20 Ukuboza 2020, umushinjacyaha wo mu gace k’iwabo yamukoreye idosiye. Nanone abayobozi bafatiriye pasiporo ye.
Dusenga dusabira Azamatjan n’umuryango we, tuzirikana ko kuba bariyemeje gukomeza kuba indahemuka bizabahesha imigisha myinshi. Bibiliya itubwira ko ku ‘muntu w’indahemuka [Yehova na we], azaba indahemuka.’—Zaburi 18:25.