Soma ibirimo

Umuvandimwe Veniamin Gendjiyev

3 GASHYANTARE 2021
TURUKIMENISITANI

Umuvandimwe Gendjiyev yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri azira kwanga kujya mu gisirikare

Umuvandimwe Gendjiyev yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri azira kwanga kujya mu gisirikare

Igihe urubanza rwasomewe

Ku itariki ya 19 Mutarama 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye umuvandimwe Veniamin Gendjiyev igifungo k’imyaka ibiri azira kutajya mu gisirikare.

Icyo twamuvugaho

Veniamin Gendjiyev

  • Igihe yavukiye: 2000 (Seydi)

  • Ibimuranga: Yarezwe n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Yabaye umubwiriza afite imyaka 15, abatizwa afite imyaka 19. Ni umugwaneza kandi akunga kuganira

    Yize ubukanishi kandi akunda gucuranga gitari. Abanyeshuri biganaga baramusekaga kubera imyizerere ye. Yitoje gusobanura ibyo yizera akoresheje Bibiliya

Urubanza

Muri Nyakanga 2018, Veniamin yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira kutajya mu gisirikare. Yafunguwe ku itariki ya 25 Kamena 2019.

Ku itariki ya 25 Ukuboza 2020, yahamagawe mu biro by’umushinjacyaha w’akarere ka Dyanev. Abayobozi bamusabye kwandika ibaruwa asobanura impamvu adashaka kujya mu gisirikare. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2020, ibiro by’ubushinjacyaha byamubwiye ko yongeye gushyirirwaho urubanza. Pasiporo ye yarafatiriwe.

Veniamin avuga ibyamubayeho igihe yafungwaga bwa mbere agira ati: “Niboneraga ko Yehova ashyigikiye. Yampaye imbaraga zo kwihangana kandi ukwizera kwange kurushaho gukomera. Nasenze Yehova kandi mbwiriza abo twari dufunganywe. Ibyo byatumye ntiheba.

“Igihe nari muri gereza, ababyeyi bange banyohererezaga intashyo z’abavandimwe batashoboraga kunsura. Ibyo byamfashije kwihangana kugeza igihe narangirije igifungo.”

Umurongo wafashaga Veniamin ni uwo muri Yesaya 54:17, ugira uti: “Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.” Imirongo y’Ibyanditswe hamwe n’amasengesho bizakomeza kumufasha kwihanganira icyo kigeragezo.