22 MUTARAMA 2021
TURUKIMENISITANI
Umuvandimwe Ihlosbek Rozmetov yakatiwe igifungo cya kabiri azira kutajya mu gisirikare
Umwanzuro w’urukiko
Ku itariki ya 19 Mutarama 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwahamije icyaha umuvandimwe Ihlosbek Rozmetov. Yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri kandi azafungirwa muri gereza irinzwe cyane. Iki ni igifungo cya kabiri akatiwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare.
Icyo twamuvugaho
Ihlosbek Rozmetov
Igihe yavukiye: 1997 (Andalib)
Ibimuranga: Afite abo bavukana babiri. Igihe yari afite imyaka icumi, iyo yavaga ku ishuri yajyaga mu kazi kugira ngo afashe umuryango we kubona ibiwutunga. Akunda gukora siporo, gusoma ibitabo no kumva umuzika. Nyina yatangiye kwiga Bibiliya mu mwaka wa 2010, maze we atangira kuyiga nyuma y’umwaka
Urubanza
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2018, igihe Ihlosbek Rozmetov yari afite imyaka 20, urukiko rwategetse ko amara umwaka umwe mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato, azira ko yanze kujya mu gisirikare. Uwo mwaka urangiye yarafunguwe. Dukurikije amategeko yo muri Turukimenisitani, ashobora gukatirwa igifungo cya kabiri.
Ku itariki ya 25 Ukuboza 2020, Ihlosbek yongeye gusabwa kujya mu gisirikare. Yasobanuye yitonze imyizerere ye ya gikristo. Ariko abayobozi bamukoreye idosiye bamushinja ko yongeye kwanga kujya mu gisirikare kubera umutimanama we, kandi noneho azafungwa igihe kirekire.
Ihlosbek avuga ko igifungo ke cya mbere “kitari cyoroshye.” Icyamufashije kwihangana ni imirongo yo muri Bibiliya yari yarasomye mbere y’uko afungwa, akayifata mu mutwe. Ihlosbek yafashijwe cyanecyane no gutekereza amagambo yo mu Bafilipi 4:6, 7. Iyo mirongo yamwibukije ko nta ‘kintu icyo ari cyo cyose [kigomba] kumuhangayikisha,’ ko agomba gusenga asaba “amahoro y’Imana,” kandi ko agomba gukomeza gutuza mu gihe ahangayitse. Ihlosbek yaravuze ati: “Icyo gihe nakomeje gusenga Yehova cyane kandi numvise ari hafi yange.”
Twiringiye ko Yehova azakomeza guha imbaraga umuvandimwe Ihlosbek n’abandi bose bamwiringira.—Yesaya 40:29-31.