Soma ibirimo

Umuvandimwe Maksat Jumadurdyyev

28 MUTARAMA 2021
TURUKIMENISITANI

Umuvandimwe Maksat Jumadurdyyev yafunzwe ku nshuro ya kabiri azira umutimanama we

Umuvandimwe Maksat Jumadurdyyev yafunzwe ku nshuro ya kabiri azira umutimanama we

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 18 Mutarama 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwahamije icyaha umuvandimwe Maksat Jumadurdyyev. Yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri azira umutimanama we.

Icyo twamuvugaho

Maksat Jumadurdyyev

  • Igihe yavukiye: 2000 (Seydi, mu ntara ya Lebap)

  • Ibimuranga: Abafite bashiki be babiri. Ni umunyeshuri w’intangarugero. Akunda gukora siporo. Ni umuhanga mu gushushanya. Azwiho kuba ari umuntu wicisha bugufi, w’inyangamugayo kandi w’umunyamwete

    Yatangiye kwiga Bibiliya mu mwaka wa 2018, abatizwa muri 2019. Ni we Muhamya wa Yehova wenyine iwabo

Urubanza

Umuvandimwe Maksat Jumadurdyyev yafunzwe umwaka umwe azira kwanga kujya mu gisirikare. Yafunguwe ku itariki ya 17 Nyakanga 2019. Kubera ko muri Turukimenisitani iyo umuntu yanze kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere ye, ashobora kuregwa inshuro ebyiri, muri Werurwe 2020, umuvandimwe Maksat yongeye gusabwa kujya mu gisirikare. Yanditse ibaruwa asobanura impamvu adashobora kujya mu gisirikare, nubwo yari azi neza ko byashoboraga gutuma yongera gufungwa.

Abayobozi bamuhase ibibazo inshuro nyinshi, kandi atanga n’ibizamini kwa muganga, hanyuma ku itariki ya 30 Ukuboza 2020 ahamywa icyaha. Nanone abayobozi bamwatse pasiporo ye.

Igihe yaburanishwaga bwa mbere kandi agafungwa, ntibyari bimworoheye. Maksat yaravuze ati: “Igihe nafungwaga muri 2018, gutandukanywa n’ababyeyi bange ni cyo kintu cyangoye cyane. . . . Kubera ko ababyeyi bange atari Abahamya ba Yehova, bavuze ko ubwo nanze kujya mu gisirikare, nzabaga nkifasha.”

Maksat yaravuze ati: “Amagambo yo muri Mariko 10:29, 30 yamfashije kwihanganira gutandukanywa n’inshuti n’abavandimwe. Yesu yavuze ko niba hari ibyo twigomwa ku bwe cyangwa ku bw’ubutumwa bwiza, tuzahabwa ibibikubye inshuro ijana.”

Mu gihe umuvandimwe Maksat yari afunzwe yiboneye kenshi ko Yehova yahitaga asubiza amasengesho ye kandi akamufasha mu ngorane. Maksat yakundaga kwibuka amagambo yo muri Yosuwa 1:9, agira ati: “Gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.”

Mbere y’uko Maksat yongera ku buranishwa yagaragaje ko yiyemeje kumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya. Yaravuze ati: “Nubwo nari nzi ko ngiye kongera gufungwa, nari nizeye ko Yehova azamfasha uko byagenda kose. Inama yo mu Bafilipi 4:6, 7 yamfashije kugira ubutwari no gutuza.”

Dukomeje gusengera umuvandimwe wacu Maksat n’abandi bavandimwe bakira bato bagaragaza ubutwari, bagashyigikira Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova. Twiringiye tudashidikanya ko Yehova azagororera abavandimwe bacu b’indahemuka bafunzwe.—Ibyahishuwe 2:10.