Soma ibirimo

Umuvandimwe Nazar Alliyev

11 GASHYANTARE 2021
TURUKIMENISITANI

Umuvandimwe Nazar Alliyev azafungwa umwaka umwe azira kutajya mu gisirikare

Umuvandimwe Nazar Alliyev azafungwa umwaka umwe azira kutajya mu gisirikare

Igihe urubanza rwasomewe

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwahamije icyaha umuvandimwe Nazar Alliyev maze rumukatira igifungo cy’umwaka umwe azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare

Icyo twamuvugaho

Nazar Alliyev

  • Igihe yavukiye: 2000 (mu gace ka Lebap)

  • Ibimuranga: Aba mu gace ka Türkmenabat, akaba abana na nyina n’abandi bana babiri bavukana. Akunda gukina vole n’umupira w’amaguru. Baramusuzumye basanga afite ibibazo by’umutima. Akora akazi ko kogosha kugira ngo afashe umuryango

    Nyina ni we wamwigishije ukuri. Yabatijwe mu mwaka wa 2015 afite imyaka 14. Arangwa n’akanyamuneza, agira ubuntu kandi yicisha bugufi. Umuryango we umushyigikira mu mwanzuro we ko kutagira aho abogamira

Urubanza

Ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, umuvandimwe Nazar Alliyev yajyanywe ku biro bishinzwe kwandika abajya mu gisirikare. Abasirikare bamuhatiye kwambara imyenda ya gisirikare, bamwereka izina rye ku rutonde rw’abiyandikishije, ariko arabyanga. Ku itariki ya 28 Gicurasi, abayobozi bongeye kumusaba kujya mu gisirikare ariko na bwo arabyanga. Mu kwezi kwakurikiyeho, yanditse ibaruwa asobanura imyizerere ye.

Ku itariki ya 4 Mutarama 2021, Nazar na nyina bagiye ku biro by’umushinjacyaha mu karere ka Khojambaz. Nazar yasobanuye impamvu adashaka kujya mu gisirikare kandi asaba ko bamuha imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Nubwo yakoze ibyo byose, umugenzacyaha yavuze ko Nazar akwiriye gushyikirizwa ubucamanza.

Nazar ubu ufite imyaka 20 yaravuze ati: “Iyo uhanganye n’ibigeragezo ukishingikiriza kuri Yehova, aguha amahoro yo mu mutima. Yehova aragufasha ukavuga utuje.”

Yongeyeho ati: “Iyo ntekereje ibyambayeho, nibonera ko Yehova anshyigikira buri gihe. Ibyo binyizeza ko no mu gihe kiri imbere azakomeza kumfasha.”

Muri Turukimenisitani nta mirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare ihaba. Ibyo bituma abavandimwe bacu bakiri bato banga kujya mu gisirikare bafungwa nibura imyaka ibiri. Ubu muri Turukimenisitani hari abavandimwe 15 bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare.

Tuzi ko Yehova azakomeza ‘kubera indahemuka’ Nazar n’abandi bavandimwe bacu bakiri bato bo muri Turukimenisitani.—Zaburi 18:25.