Soma ibirimo

Umuvandimwe Rasul Rozbayev

23 WERURWE 2021
TURUKIMENISITANI

Umuvandimwe Rasul Rozbayev ufite imyaka 21 yongeye guhamywa icyaha azira kutajya mu gisirikare

Umuvandimwe Rasul Rozbayev ufite imyaka 21 yongeye guhamywa icyaha azira kutajya mu gisirikare

Umwanzuro w’urubanza

Ku itariki ya 16 Werurwe 2021, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwatangaje umwanzuro mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Rasul Rozbayev. Yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Ubu ni inshuro ya kabiri ahamijwe icyaha azira idini rye.

Icyo twamuvugaho

Rasul Rozbayev

  • Igihe yavukiye: 1999 (Khallang)

  • Ibimuranga: Afite bashiki be babiri bakuru na murumuna we. Arangije amashuri yisumbuye, yize ibyo kogosha. Akunda gukina umupira w’amaguru, vole no koga

    Ababyeyi be babaye Abahamya ba Yehova akiri umwana. Yabatijwe mu mwaka wa 2013

Urubanza

Ku itariki ya 19 Ukuboza 2017, ni bwo umuvandimwe Rasul Rozbayev yahamijwe icyaha bwa mbere azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Yakatiwe kumara imyaka ibiri akora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Yahawe akazi ko guhinga ahantu, agatera ingano kandi yasarura agaha leta 20% by’umusaruro. Umurima yahingaga wari kure cyane y’iwabo. Kubera ko nta modoka yagiraga byamusabaga kugenda n’amaguru.

Bitewe n’uko amategeko ya Turukimenisitani abiteganya, umuntu wanze kujya mu gisirikare ashobora guhamywa icyaha inshuro ebyiri. Ku itariki ya 22 Mata 2020, Rasul yongeye guhamagarwa ku biro bishinzwe gushyira abantu mu gisirikare kandi na bwo yongeye kubyanga. Nyuma yaho yamaze amezi menshi yitaba ku biro bya gisirikare, bakamuhata ibibazo, abaganga bakamusuzuma ngo barebe ko ari muzima kandi bakamukangisha ko bazamufunga. Ku itariki ya 22 Mutarama 2021 ikirego cye cyoherejwe mu bushinjacyaha.

Rasul yatewe inkunga no gusuzuma ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kwihangana nubwo bahanganye n’ibigeragezo nk’ibye. Yaravuze ati: “Ingero zabo zamfashije kurushaho kwiringira Yehova . . . Kandi zatumye ndushaho kugira ubutwari igihe nari mpanganye n’ibitotezo. Rasul yakomeje agira ati: “Ninkomeza kuba indahemuka bizatuma Yehova na Yesu bishima.” Nanone ibyabaye kuri Rasul byabereye ikigeragezo umuryango wabo wose. Nyina yavuze icyamufashije agira ati: “Inkuru zo muri Bibiliya na videwo zigaragaza abavandimwe bacu batotezwa, zatumye mbona ko atari nge ngenyine uhanganye n’ibitotezo. Kandi abavandimwe na bashiki bacu barabitsinze. Ingero zabo zamfashije kwihangana.”

Rasul yahumurijwe n’amagambo ari muri Zaburi 37:23, 24. Twiringiye ko Rasul n’abandi bavandimwe bakiri bato b’intwari, Yehova azafasha bagakomeza kugira ukwizera n’ibyishimo kandi bakamubera indahemuka.