Soma ibirimo

Umuvandimwe Ruslan Artykmyradov

11 MUTARAMA 2021
TURUKIMENISITANI

Umuvandimwe Ruslan Artykmyradov ashobora guhabwa igifungo cya kabiri azira kutajya muri poritike

Umuvandimwe Ruslan Artykmyradov ashobora guhabwa igifungo cya kabiri azira kutajya muri poritike

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Turukimenisitani ruzasoma a umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Ruslan Artykmyradov. Ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka ibiri azira kutajya muri poritike. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2020 ni bwo yafunzwe. Iyi ni inshuro ya kabiri agiye gufungwa, azira kutajya muri poritike.

Icyo twamuvugaho

Ruslan Artykmyradov

  • Igihe yavukiye: 2000 (mu gace ka Alpan Gengeshlik)

  • Ibimuranga: Yakuriye mu gace k’icyaro. Ni umukanishi. Yari umunyeshuri w’umuhanga kandi akina umupira w’amaguru

    Nyina ni we wamwigishije Bibiliya. Yishimiye cyane ukuntu Abahamya ba Yehova bakundana kandi bakaba bunze ubumwe, bituma abatizwa mu mwaka wa 2015 afite imyaka 15. Yanze kujya mu gisirikare kubera ko akunda Yehova

Urubanza

Ku itariki ya 13 Kanama 2018, umuvandimwe Ruslan Artykmyradov yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira ko yanze kujya mu gisirikare. Icyo gihe yari afite imyaka 18. Yafunguwe ku itariki ya 12 Kanama 2019, arangije igifungo.

Amategeko ya Turukimenisitani avuga ko, abasore bakiri bato bashobora gushyikirizwa inkiko inshuro ebyiri, bashinjwa kutajya mu gisirikare. Mu Gushyingo 2020, Ruslan yongeye gusabwa kujya mu gisirikare.

Nanone Ruslan yanze kujyayo nubwo yari azi neza ko byashoboraga gutuma yongera gufungwa. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2020 yarafashwe, afungwa by’agateganyo ategereje kongera kujya kuburana.

Ruslan yiyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka. Avuga ibyamubayeho igihe yajyaga mu rukiko ku nshuro ya mbere agira ati: “Nubwo nari nzi ko nashoboraga kurenganywa kandi ngashinjwa ibintu bikomeye, sinigeze ngira ubwoba. Nakomeje kwishima no kugirana ubucuti na Yehova.”

Gufungwa ntibyari bimworoheye. Yari afungiwe ahantu habi kandi afashwe nabi. Ariko buri gihe yiboneraga ko Yehova amufasha. Ruslan agira ati: “Igihe nari muri gereza, nakomeje kubona ukuboko kwa Yehova. Urugero, niboneraga ukuboko kwa Yehova iyo nabaga nkubitwa. Inkoni ya mbere ni yo yambabazaga, izindi sinzumve.” Nanone ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bamwitayeho, byaramukomeje kandi bibera ubuhamya ababibonaga.

Nubwo Ruslan ashobora kongera gufungwa, akomeje kwiringira ko Yehova azamufasha. Yaravuze ati: “Niringiye ntashidikanya ko Yehova azangororera. . . . Iyo umuntu afite ibyiringiro bihamye, akomeza kugira ibyishimo. Iyo umuntu afite ibyishimo bituma agira imbaraga kandi akihangana. Umuntu umeze atyo, nta cyamuca intege.”

Dushimishwa cyane n’urugero rwa Ruslan n’abandi bakiri bato batanga gihamya y’uko Yehova adufasha guhangana n’ibitotezo dufite ubutwari n’ibyishimo. Kandi tuzi ko kuba bashyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka bizabahesha ingororano.—Abaheburayo 11:6.

a Itariki ishobora guhinduka.