Soma ibirimo

13 MUTARAMA 2021
TURUKIMENISITANI

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Turukimenisitani rwakatiye umuvandimwe Ruslan Artykmyradov igifungo k’imyaka ibiri

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Turukimenisitani rwakatiye umuvandimwe Ruslan Artykmyradov igifungo k’imyaka ibiri

Ku itariki ya 11 Mutarama 2021, urukiko rwa gisirikare rwo muri Turukimenisitani rwahamije icyaha umuvandimwe Ruslan Artykmyradov maze rumukatira igifungo k’imyaka ibiri. Iyi ni inshuro ya kabiri afungwa azira kutajya muri poritike.

Nyuma yo gusoma umwanzuro w’urubanza, Ruslan yari ameze neza kandi afite akanyamuneza. Igihe bamusubizaga muri gereza yasubiyemo amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:13, agira ati: “Uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”

Ukwizera kw’abavandimwe bakiri bato bo muri Turukimenisitani kudutera inkunga. Bishimira kwigana Yesu, wihanganye “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere.”—Abaheburayo 12:2.