7 KANAMA 2020
TURUKIMENISITANI
Urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye Abahamya babiri bavukana igifungo k’imyaka ibiri
Ku itariki ya 6 Kanama 2020, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye Eldor na Sanjarbek Saburov igifungo k’imyaka ibiri kubera gusa ko banze kujya mu gisirikare babitewe no kumvira umutimanama wabo. Umwe afite imyaka 21 undi akagira 25. Urwo rukiko rwanze ubujurire bw’abo Bahamya. Ubu ni ubwa kabiri bahamijwe icyaha n’urukiko, bazira kwanga kwivanga muri politiki.
Mu mwaka wa 2016, umuvandimwe Sanjarbek Saburov yanze ko bamwandika mu gisirikare, ariko abikora mu kinyabupfura. Nyuma yaho, yahamijwe icyaha, ahanishwa kumara imyaka ibiri afungishijwe ijisho.
Mu mwaka wakurikiyeho, murumuna we Sanjarbek na we yanze kujya mu gisirikare. Yakatiwe kumara imyaka ibiri akora imirimo nsimburagifungo, kandi 20 ku ijana by’umushahara we ufatirwa na leta.
Amategeko yo muri Turukimenisitani avuga ko iyo umuntu yanze kujya mu gisirikare bitewe no kuyoborwa n’umutimanama we ku nshuro ya kabiri, ashobora guhanwa. Muri Mata 2020, urwego rushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo rwongeye kubahamagaza, ariko barabyanga. Bahise batangira gukurikiranwa n’inkiko, birangira bafunzwe.
Kuba abo basore bafunzwe, bizababaza ababyeyi babo kandi bibashyire mu bukene. Papa wabo arwaye umugongo, ku buryo atabasha kugira icyo akora. Abo bahungu be ni bo bari basanzwe bita ku buhinzi bwabo bw’ipamba kugira ngo babone ibitunga umuryango. Ubu rero kubera ko bafunzwe, ababyeyi babo ntibazongera kubona udufaranga two kubatunga. Ikibabaje kurushaho, ni uko abo babyeyi ari bo bagiye kujya bita kuri abo bana babo bafunzwe.
Muri Turukimenisitani ntihaba imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Ubwo rero abasore baho bavuze ko batazajya mu gisirikare bitewe no kumvira umutimanama wabo, baba bashobora gukatirwa igifungo kiva ku mwaka umwe kugera kuri ine. Uretse Saburov na mugenzi we, muri Tutukimenisitani hafungiwe abandi Bahamya umunani bazira kwanga kwivanga muri politiki.
Tuzi ko Yehova azafasha abo bavandimwe bo muri Turukimenisitani bakomeje kugaragaza ubutwari. Twifuza ko buri wese muri bo azirikana isezerano Yehova yahaye Umwami Asa, rigira riti: “Mube intwari kandi ntimucike intege, kuko umurimo wanyu uzagororerwa.”—2 Ngoma 15:7.