Soma ibirimo

Serdar Dovletov, muri Kamena 2019

9 UKUBOZA 2019
TURUKIMENISITANI

Urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye Umuhamya witwa Dovletov imyaka itatu y’igifungo

Urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye Umuhamya witwa Dovletov imyaka itatu y’igifungo

Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2019, urukiko rwo muri Turukimenisitani, rwakatiye Umuhamya w’imyaka 26 y’amavuko witwa Serdar Dovletov, imyaka itatu y’igifungo. Dovletov, ni umwe mu Bahamya icumi bakatiwe igifungo muri icyo gihugu, bazira kwanga gukora ibikorwa binyuranyije n’umutimanama wabo. Barindwi muri bo bakatiwe mu wa 2019, mu gihe abandi batatu bari barakatiwe mu wa 2018. Bagiye bakatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine.

Dovletov, atuye mu mugi wa Baýramaly, mu ntara ya Mary, iherereye mu magepfo ashyira uburasirazuba bwa Turukimenisitani. Umugore we Surya na nyina Sonya, na bo ni Abahamya ba Yehova.

Urubanza rwa Dovletov rwatangiye ku itariki ya 11 Ugushyingo 2019. Uwo Muhamya yabwiye urukiko ko kuba umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare, bishingiye ku myizerere ye. Ikindi kandi, hari abadogiteri batatu, batanze ubuhamya mu rukiko bavuga ko arwaye indwara idakira, bityo akaba akwiriye gusonerwa imirimo ya gisirikare.

Ikibabaje ariko, umucamanza yirengagije ibyo bimenyetso avuga ko Dovletov atanga impamvu z’urwitwazo, ahubwo ategeka ko afungwa. Biteganyijwe ko na we azahita asanga abandi Bahamya ikenda bafungiwe mu kigo gikoranyirizwamo infungwa cya Seydi, kiri mu butayu bwa Lebap. Dovletov, azajurira uwo mwanzuro.

Mu gihe abavandimwe bacu bo muri Turukimenisitani, bakomeje kurenganywa, dukomeje gusenga Yehova tumusaba ko yakomeza kubaha ubutwari, maze bagakomeza gushikama.—Zaburi 37:18, 24.