Soma ibirimo

Aibek Salayev, Matkarim Aminov, na Bahram Shamuradov bari mu Bahamya bafunguwe

13 UGUSHYINGO 2014
TURUKIMENISITANI

Turukimenisitani yarekuye Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Turukimenisitani yarekuye Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Mu buryo butunguranye, Perezida Gurbanguly Berdimuhamedov yahaye imbabazi Abahamya ba Yehova umunani bari bafungiwe muri Turukimenisitani bazira ukwizera kwabo. Bafunguriwe rimwe n’izindi mfungwa ku itariki ya 22 Ukwakira 2014. Batandatu muri abo Bahamya bari barafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare, naho abandi babiri bo baziraga ibirego by’ibihimbano.

Merdan Amanov na Pavel Paymov

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 18 na 23 banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, bafungiwe muri gereza (Seydi Labor Colony) iri mu butayu bwo muri Turukimenisitani. Merdan Amanov, Pavel Paymov, Suhrab Rahmanberdyyev na Amirlan Tolkachev bari muri gereza rusange. Matkarim Aminov na Dovran Matyakubov (batari ku ifoto) bo bari bafungiwe mu mimerere mibi kurushaho, kuko bari barahamijwe insubiracyaha. Ubwo abo basore bari bafunzwe, bafashwe nabi kandi bari mu mimerere iteye agahinda.

Ba Bahamya babiri bari bafunzwe bashinjwa ibirego by’ibihimbano, ari bo Aibek Salayev w’imyaka 35 na Bahram Shamuradov w’imyaka 42 na bo bari bafungiwe muri gereza rusange ya Seydi. Bombi bari barakatiwe igifungo cy’imyaka ine bazira imyizerere yabo no kwifatanya mu bikorwa by’idini ryabo. Uretse kuba bararenganyijwe bagashinjwa ibinyoma, banafashwe nabi cyane mu gihe bamaze bafunzwe.

Amirlan Tolkachev

Ubu Umuhamya witwa Ruslan Narkuliev ni we wenyine usigaye muri gereza muri Turukimenisitani. Yafunzwe azira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama kandi yafunzwe hasigaye ibyumweru bike ngo izo mbabazi zitangwe. Birashoboka ko igihe imbabazi zatangwaga, ibiro bya perezida batari bizi ikibazo cye. Abamuhagarariye mu by’amategeko barimo gushyikirana n’abategetsi bo muri Turukimenisitani kugira ngo na we afungurwe.

Perezida Berdimuhamedov yafashe umwanzuro mwiza kandi wo gushimirwa, ubwo yahaga imbabazi abo bagabo umunani bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Abaharanira umudendezo mu by’idini biringiye ko iyi ari intambwe ishimishije izatuma ibintu bihinduka muri Turukimenisitani, bityo Abahamya ba Yehova bakemererwa kuyoborwa n’umutimanama wabo badatinya gufungwa cyangwa gutotezwa.