Soma ibirimo

3 GICURASI, 2016
TURUKIMENISITANI

Abapolisi bagabye igitero ku bantu barimo bibuka urupfu rwa Kristo

Abapolisi bagabye igitero ku bantu barimo bibuka urupfu rwa Kristo

Ku itariki ya 23 Werurwe 2016, abapolisi bagerageje guhagarika umuhango wo kwibuka urupfu rwa Yesu uba buri mwaka. Icyo gihe Abahamya ba Yehova 20 bari bateraniye mu nzu iri mu mugi wa Turkmenabad, muri Turukimenisitani. Kubera ko abo bapolisi bananiwe kwinjira muri iyo nzu, bakomeje kugota iyo nzu bari bateraniyemo, ku buryo nta n’umwe muri abo Bahamya wabashije gusohoka iryo joro ryose.

Bukeye bwaho, abapolisi bane binjiye muri iyo nzu babanje kumena idirishya kandi binjirana umujinya bahutaza bamwe muri abo Bahamya harimo n’umugore wari utwite, ku buryo byabaye ngombwa ko ajya kwa muganga. Abari muri iyo nzu bose bajyanywe ku biro bya polisi kandi abagabo babiri muri bo barakubiswe. Ku itariki ya 25 Werurwe, abari bafunzwe bose barafunguwe usibye umugabo umwe wafunzwe iminsi 15. Ku itariki ya 19 Mata, Abahamya barindwi muri bo baciwe amande y’amafaranga asaga 110.000 buri wese, nubwo nta n’umwe wari wakatiwe n’urukiko.