Icyo twavuga kuri Turukimenisitani
Abahamya ba Yehova batangiye gukorera umurimo muri Turukimenisitani mu mpera y’imyaka ya za 80. Turukimenisitani yabonye ubwigenge mu kwezi k’Ukwakira 1991 ntiyakomeza kuyoborwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Nyuma yaho gato, icyo gihugu cyahise gitangira kutubahiriza uburenganzira bw’amadini.
Abahamya ba Yehova bo muri Turukimenisitani nta buzima gatozi bafite. Hari Abahamya bagiye bakubitwa bikabije, bagafungwa badaciriwe urubanza, ingo zabo zigasakwa kandi bagacibwa amande bazira ko bakora ibihuje n’imyizerere yabo. Hari n’igihe abapolisi babagerekagaho ibyaha kugira ngo bafungwe. Kuba Turukimenisitani itarashyizeho gahunda yo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, byatumye abasore b’Abahamya batotezwa kandi bagahanwa bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Abahamya ba Yehova bagejeje ibirego byabo kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu no ku yindi miryango mpuzamahanga.
Mu kwezi k’Ukwakira 2014, perezida wa Turukimenisitani yahaye imbabazi Abahamya umunani bari bafunzwe barengana. Abahamya bashimiye leta ya Turukimenisitani kubera icyo gikorwa cyiza yakoze. Biringiye ko leta izarushaho guharanira uburenganzira bw’amadini.