Soma ibirimo

27 KANAMA, 2014
TURUKIMENISITANI

Umubyeyi ufite umwana w’imyaka ine afungiwe muri Turukimenisitani arengana

Umubyeyi ufite umwana w’imyaka ine afungiwe muri Turukimenisitani arengana

Igihe Bibi Rahmanova w’imyaka 33 y’amavuko yari imbere y’urukiko rw’i Dashoguz muri Turukimenisitani, umucamanza Gagysyz Orazmuradov yamukatiye igifungo ashingiye ku birego by’ibinyoma. Ku itariki ya 18 Kanama, uwo mubyeyi witwa Bibi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka ine yahamijwe icyaha cyo “kurwanya umupolisi” n’icyo guteza “akaduruvayo.” * Uwo mucamanza yamuhanishije igihano gikomeye cyo gufungwa imyaka ine muri gereza rusange ifungirwamo inkozi z’ibibi.

Bafatirwa aho gari ya moshi ihagarara

Ibibazo bya Bibi byatangiye ku mugoroba wo ku itariki ya 5 Nyakanga 2014, igihe we n’umugabo we Vepa Tuvakov n’umuhungu wabo bari bagiye i Dashoguz aho gari ya moshi ihagarara gufata ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, hamwe n’ibindi bintu byabo bari bohererejwe n’incuti yabo y’i Ashgabad. Uwo muryango wa Tuvakov umaze gufata ibyo bintu, abapolisi batandatu b’abagabo bambaye imyenda y’abapolisi, barabafashe kandi barabasaka. Abo bapolisi bamaze gusaka ibikapu byabo, basanzemo orudinateri igendanwa n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya by’Abahamya ba Yehova, barabatuka kandi babakangisha ko umwana wabo agiye kuba imfubyi.

Bibi yahise atangira kubafata amajwi akoresheje telefoni ye, maze abapolisi bashatse kuyimwaka agerageza kuyihisha mu ishati. Abo bapolisi bamukuruye imisatsi kandi bamukubita imigeri. Mu gihe bageragezaga kumufata, umupolisi umwe yazamuye ishati ya Bibi ashaka gukuramo iyo telefoni, atangira no kumukorakora. Bibi yagerageje kwirwanaho ariko ntiyabarwanyije cyangwa ngo yange ko bamufata.

Bibi na Vepa bari kumwe n’umwana wabo

Abo bapolisi bahise bajyana umuryango wa Tuvakov kuri sitasiyo y’abapolisi. Abapolisi basabye Vepa gusinya ku nyandiko yari yakozwe mbere y’igihe, arabyanga. Abapolisi baramukubise cyane, mu gihe Bibi n’umwana bo bari bafungiwe mu kindi cyumba. Ariko Vepa yakomeje kwanga gusinya. Bibi na we yanze gusinya kuri iyo nyandiko maze na we arakubitwa. Bibi n’umwana we bafunzwe ijoro ryose bafungurwa ku munsi ukurikiyeho. * Bibi amaze gufungurwa yatanze ikirego mu butegetsi bwa Turukimenisitani, maze nyuma y’iminsi mike, ku itariki ya 11 Nyakanga, Vepa arafungurwa. Abapolisi bo mu mugi wa Dashoguz bahise batangira gukora iperereza kuri Bibi n’umugabo we.

Bafatwa, bagafungwa kandi bagacirwa urubanza

Bibi yakorewe idosiye ku itariki ya 6 Kanama, ashyirwa muri gereza ku itariki ya 8 Kanama, maze acirwa urubanza ku itariki ya 18 Kanama. Mu gihe cy’urubanza, byaragaragaraga ko umucamanza Orazmuradov yari abogamye. Uwo mucamanza yacaga mu ijambo umwavoka wa Bibi iyo yashakaga kugira icyo avuga. Igihe abapolisi batangaga ubuhamya bwivuguruza, umucamanza yanze ko umwavoka wa Bibi ababaza ibibazo. Nanone yaciye mu ijambo Vepa igihe yari atangiye kuvuga ukuntu abapolisi bahohoteye Bibi kandi yanga ubuhamya bushingiye kuri ya majwi Bibi yari yarafashe akoresheje telefoni. Uwo mucamanza yahamije Bibi icyaha kandi amukatira igifungo cy’imyaka ine.

Bibi agomba kujurira bitarenze tariki ya 28 Kanama, kandi kugeza icyo gihe azaba ari muri gereza ya DZD-7. Ubujurire bwe nibutemerwa, azimurirwa muri gereza rusange, uko bigaragara ikaba iri mu butayu bwa Seydi. Nibigenda bityo, azaba yambuwe umudendezo we kandi yamburwe uburenganzira bwo kurera umwana we ukiri muto.

Nubwo kugeza ubu Vepa atari yaregwa, birashoboka cyane ko azakorerwa idosiye, agacirwa urubanza ashinjwa ibinyoma kandi agafungwa arengana. Ibyo nibiba, umwana wabo azaba yambuwe uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi be bombi. Aka ni akarengane gakabije.

Turifuza ubutabera

Turukimenisitani imaze igihe kirekire itoteza Abahamya ba Yehova kandi ikanga kubahiriza uburenganzira bwabo bw’ibanze. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, hamwe n’abandi bantu benshi bubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi bakubaha uburenganzira bwo gusengera aho umuntu ashaka, biteze leta y’icyo gihugu izakemura icyo kibazo.

^ par. 2 Guteza akaduruvayo ukagerekaho no gusuzugura abapolisi bihanishwa igifungo cy’imyaka nibura itanu.

^ par. 6 Umwana wabo yarekuwe mu gitondo cyo ku itariki ya 6 Nyakanga ahabwa mwene wabo, Bibi we aza kurekurwa nyuma yaho kuri uwo munsi.