Soma ibirimo

22 NZERI 2014
TURUKIMENISITANI

Umubyeyi wo muri Turukimenisitani yarafunguwe

Umubyeyi wo muri Turukimenisitani yarafunguwe

Bibi Rahmanova n’umuryango we

Bibi Rahmanova yasohotse muri gereza ku itariki ya 2 Nzeri 2014, ku isaha ya 8:00 z’umugoroba, yemererwa kujya iwe ariko adahanaguweho ibyaha. Uwo munsi mbere y’uko arekurwa, abacamanza bo mu Rukiko rw’Akarere rwa Dashoguz bongeye gusuzuma ubujurire bwe. Nubwo abo bacamanza batahanaguyeho Bibi ibyaha yaregwaga, igifungo yari yarakatiwe cy’imyaka ine bagihinduyemo gufungishwa ijisho, a kandi bategeka ko ahita arekurwa. Uwo mwanzuro uvuga ko abacamanza basuzumye impamvu nyoroshya cyaha, urugero nko kuba Bibi ari umugore, akaba afite umwana w’imyaka ine kandi bukaba bwari ubwa mbere akurikiranwa mu nkiko.

Ku itariki ya 18 Kanama, urukiko rwahamije Bibi ibirego by’ibihimbano byo “kurwanya umupolisi” n’icyo guteza “akaduruvayo,” ariko nyuma yaho aza kujurira. Ku itariki ya 5 Nyakanga, ni bwo abapolisi bafashe Bibi n’umugabo we Vepa, igihe bari bari aho gari ya moshi zihagarara i Dashoguz, bavuye gufata ibintu byabo byarimo n’ibitabo by’idini. Vepa yaje guhanagurwaho ibyaha. Icyakora Bibi we yajyanywe muri gereza ku itariki ya 8 Kanama. Igihe Bibi yari afunzwe, yakorerwaga ibikorwa by’urugomo.

Gushyira ahabona akarengane gakorerwa muri Turukimenisitani

Umwavoka wa Bibi, yavuze ko kuba yarafunguwe mu buryo butunguranye, mu rugero runaka, byatewe n’uko amahanga yahagurutse akamagana kuba yarafunzwe arengana.

Bibi si we Muhamya wa Yehova wenyine wahuye n’ibibazo muri Turukimenisitani. Ni kenshi Abahamya babuzwa uburenganzira bwabo. Abahamya umunani bari muri gereza bazira ukwizera kwabo. Batandatu muri bo bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, abandi babiri bafunzwe bazira ibirego by’ibinyoma. Bafungiwe mu mimerere mibi cyane kandi bakorerwa ibikorwa bibi bitandukanye.

Birashimishije kuba abacamanza b’Urukiko rw’Akarere rwa Dashoguz bararekuye Bibi; icyakora ntibamurenganuye. Abantu babona ko ikiremwamuntu gifite agaciro, biringiye ko abategetsi ba Turukimenisitani bazasuzumana ubwitonzi icyo kibazo kandi bagakurikiza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, maze bagaha abantu bo muri icyo gihugu umudendezo mu by’idini.

a Urukiko rw’akarere rwakuyeho igifungo cy’imyaka ine yari yakatiwe, rutegeka ko amara imyaka ine afungishijwe ijisho, itatu muri yo ikaba ari iy’igeragezwa. Muri icyo gihe cy’igeragezwa agomba kurangwa n’imyifatire myiza, ntave mu mugi atuyemo cyangwa ngo awimukemo atabiherewe uburenganzira n’abayobozi.