Soma ibirimo

17 WERURWE 2016
TURUKIMENISITANI

Turukimenisitani irasabwa kutongera kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Turukimenisitani irasabwa kutongera kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Mu myanzuro ine Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu iherutse gufata, yavuze ko guverinoma ya Turukimenisitani yarenganyije abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare. a Nanone iyo komite yavuze ko imimerere ibabaje abo bantu bafungiwemo inyuranyije n’uburenganzira bahabwa n’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Mu myanzuro iyo komite yafashe, yategetse Turukimenisitani kudakomeza kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Yakatiwe incuro ebyiri

Muri Werurwe 2015, iyo komite yasuzumye urubanza umuturage wo muri Turukimenisitani witwa Zafar Abdullayev w’Umuhamya wa Yehova yaregwagamo. Abategetsi b’icyo gihugu bari baramuhamije ibyaha incuro ebyiri zose bamuziza kuyoborwa n’umutimanama we. Muri Mata 2009, ubwo Abdullayev yagezwaga imbere y’urukiko rwo mu mugi wa Dashoguz, yavuze ko ibyo yize muri Bibiliya bitamwemerera gufata intwaro, kwiga kurwana cyangwa gushyigikira ibikorwa bya gisirikare mu buryo ubwo ari bwo bwose. Yanavuze ko yari yiteguye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Icyakora, urwo rukiko rwamukatiye kumara imyaka ibiri afungishijwe ijisho b ruvuga ko “yanze kujya mu gisirikare.”

Igihe haburaga amezi 11 ngo Abdullayev arangize igihano cye, yongeye kujyanwa imbere ya rwa rukiko, na bwo akaba yarasabwaga kujya mu gisirikare. Icyo gihe na bwo yatanze impamvu nk’iza mbere. Urwo rukiko rwahise rumukatira imyaka bibiri y’igifungo.

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yavuze ko gukatira igifungo Abdullayev incuro ebyiri zose azira ikintu kimwe, binyuranyije n’ingingo ya 14, igika cya 7 mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Iyo ngingo igira iti “Nta muntu ukwiriye gukatirwa cyangwa gucirwa urubanza incuro ebyiri azira icyaha kimwe. Uretse n’ibyo kandi, iyo komite yavuze ko ibyo Abdullayev yakorewe binyuranyije n’“uburenganzira abantu bafite bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo.”—Reba Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, ingingo ya 18, igika cya 1.

“Kudakora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama, bijyana n’uburenganzira umuntu afite bwo kuvuga icyo atekereza, guhitamo idini ashaka no kumvira umutimanama we. Ibyo bivuze ko nta muntu ukwiriye guhanirwa ko atagiye mu gisirikare mu gihe imyizerere ye itabimwemerera.”—Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu

Imibereho yo muri gereza

Igihe Abdullayev yagezwaga muri gereza ya Seydi LBK-12, abayobozi bayo bamufungiye ahantu ha wenyine, ahamara iminsi icumi yose. Hagati aho, abacungagereza baramukubitaga, kandi bakamukorera ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, abandi Bahamya ba Yehova batatu b’abagabo, ari bo Ahmet Hudaybergenov, Mahmud Hudaybergenov na Sunnet Japparow na bo bafunzwe bazira ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Igihe cyose bamaze bafungiwe muri ya gereza ya Seydi na bo barakubitwaga cyane.

Zafar Abdullayev

Abo Bahamya uko ari bane, bose bavuze imimerere mibi bafungiwemo. Imfungwa zigera kuri 40 zari zifungiwe mu twumba turimo umwanda, kandi ntibagiraga n’ahantu ho kwicara uretse hasi ku isima. Iyo habaga ari nijoro, biyorosaga uturingiti twuzuye umwanda na two tudahagije.

Mu kwezi k’Ukwakira 2015, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro ku bibazo bya Hudaybergenov, Hudaybergenov na Japparow. Kimwe n’uko yari yarafashe imyanzuro mu kibazo cya Abdullayev, iyo komite yemeje ko uburyo abo bagabo bafashwe bunyuranyije n’ingingo ya 7, igira iti “nta muntu ukwiriye gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, ibya kinyamaswa cyangwa ibyo kumutesha agaciro.” (Reba Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, ingingo ya 7). Iyo komite yanavuze ko imimerere iteye agahinda nk’iyo inyuranyije n’uburenganzira bw’imfungwa kuko zikwiriye “guhabwa uburenganzira bwazo, zikubahwa nk’ikiremwamuntu.”— Reba Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, ingingo ya 10.

Turukimenisitani yategetswe kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, yasanze icyo gihugu gihatira abaturage bacyo b’abagabo kujya mu gisirikare. Icyakora, iyo komite yavuze ko ikurikije Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, nta muntu ukwiriye guhanirwa ko atagiye mu gisirikare mu gihe imyizerere ye itabimwemerera. Guhamya umuntu nk’uwo icyaha kandi ukamufunga, binyuranyije n’uburenganzira bw’ibanze umuntu afite bwo “kuvuga icyo atekereza, guhitamo idini ashaka no kumvira umutimanama we.”

Mu myanzuro iyo komite yafashe, yategetse abategetsi ba Turukimenisitani kubahiriza “amategeko arengera abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare,” bagakora iperereza bitonze kuri ibyo birego by’“iyicarubozo, ibikorwa bya kinyamaswa n’ibyo gutesha imfungwa agaciro” kandi bagahana umuntu wese bazasanga yarabigizemo uruhare. Nanone iyo komite yasabye ko iyo guverinoma yarenganura abo bagabo bavukijwe uburenga bwabo, ikabaha impozamarira kandi ikabahanaguraho icyaha.

Hari ibindi bitarakorwa

Hari ibintu bigaragara guverinoma yakoze mu bibazo by’abantu umutimanama utemerera gukora imirimo ya gisirikare. Muri Werurwe 2015, icyo gihugu cyarekuye Umuhamya wari uherutse gufungwa azira ukwizera kwe.

Icyakora, hari abantu bagifunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo. Muri abo twavuga nk’Umuhamya witwa Bahram Hemdemov ukiri muri gereza. Abategetsi bamufashe igihe bazaga gusaka mu rugo rwe, aho Abahamya bari bateraniye ku itariki ya 14 Werurwe 2015. Nyuma yaho, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine rumuziza kwifatanya mu bikorwa byo mu rwego rw’idini. Ubu Hemdemov afungiwe mu mimerere iteye agahinda muri gereza mbi cyane ya Seydi, aho akoreshwa imirimo y’agahato.

Abahamya ba Yehova bo ku isi hose hamwe n’abaturage ba Turukimenisitani bategereje kureba ko guverinoma y’icyo gihugu izubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono, ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hakubiyemo uburenganzira bw’ibanze umuntu afite bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo.

a Reba aya matangazo ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu: No. 2218/2012, Zafar Abdullayev aburana na Turukimenisitani, 25 Werurwe 2015 (CCPR/C/113/D/2218/2012); No. 2221/2012, Mahmud Hudaybergenov aburana na Turukimenisitani, 29 Ukwakira 2015 (CCPR/C/115/D/2221/2012); No. 2222/2012, Ahmet Hudaybergenov aburana na Turukimenisitani, 29 Ukwakira 2015 (CCPR/C/115/D/2222/2012); No. 2223/2012, Sunnet Japparow aburana na Turukimenisitani, 29 Ukwakira 2015 (CCPR/C/115/D/2223/2012).

b Iyo umuntu afungishijwe ijisho hari ibintu runaka cyangwa uburenganzira yimwa. Urugero nk’igihe Abdullayev yahamywaga ibyaha ku ncuro ya mbere, yari ategetswe kujya yitaba polisi, ntiyafungwa.