Soma ibirimo

16 GICURASI 2017
TURUKIMENISITANI

Mansur Masharipov wo muri Turukimenisitani yafunguwe

Mansur Masharipov wo muri Turukimenisitani yafunguwe

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2017, Abayobozi ba Turukimenisitani bafunguye umuvandimwe Mansur Masharipov. Uyu muvandimwe yari agiye kumara hafi umwaka afunze none ubu yishimiye kongera guhura n’umuryango we.

Masharipov yazize kwanga kujya mu gisirikare kubera umutimanama we. Muri Gicurasi 2014, Urukiko rw’i Dashoguz rwamukatiye amezi 18, afungirwa muri gereza y’i Seydi izwiho urugomo n’akarengane bikabije. Muri Gicurasi 2005, yarekuwe mu bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu ariko yari arwaye cyane. Muri Nyakanga 2014 abapolisi bagiye aho atuye, barasaka kandi bafatira ibitabo bye byo mu rwego rw’idini. Igihe yari ku biro bya polisi, yarakubitwaga kandi agakangishwa, nyuma yaho aza no kujyanwa ahantu bavurira abantu babaswe n’ibiyobyabwenge. Icyo gihe ntibashakaga kumuvura ahubwo bashakaga kumutera ibiyobyabwenge. Ibyo byaramuzahaje cyane bituma agagara. Masharipov yaje gutoroka, akomeza kwihisha kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2016, ubwo yongeraga gufatwa.

Abahamya ba Yehova bishimiye ko Masharipov yafunguwe. Icyakora, bahangayikishijwe n’ingamba zikomeye igihugu cya Turukimenisitani gifatira Abahamya kugira ngo kibabuza gukora ibikorwa bijyanirana n’idini ryabo. Nanone, Abahamya bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Bahram Hemdemov, nawe afungurwe. Bahram agiye kumara imyaka itatu afungiwe muri gereza ya Seydi, azira gukorera amateraniro y’Abahamya mu rugo rwe.