Soma ibirimo

Bahram ari kumwe n’umugore we Gulzira

24 UKWAKIRA 2016
TURUKIMENISITANI

Ese Bahram Hemdemov azarekurwa guverinoma niyongera gutanga imbabazi?

Ese Bahram Hemdemov azarekurwa guverinoma niyongera gutanga imbabazi?

Muri Gashyantare 2016, guverinoma ya Turukimenisitani yatanze imbabazi, ku buryo imfungwa zibarirwa mu magana zarekuwe, uretse Bahram Hemdemov. Igihe kigera nko ku mezi atatu nyuma yaho, Hemdemov yajuriye asaba ko yahanagurwaho ibyaha akanafungurwa, ariko Urukiko rw’Ikirenga rwa Turukimenisitani rumutera utwatsi. Ku itariki ya 15 Kanama 2016, umwavoka wa Hemdemov yagejeje ikirego cye kuri Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Abahamya ba Yehova b’i Turkmenabad baratotezwa

Hemdemov yafashwe muri Werurwe 2015 azira ko Abahamya ba Yehova bari bateraniye iwe mu mahoro. Abapolisi baje iwe batabifitiye uburenganzira, basaka inzu yose, bafatira ibyo atunze kandi bahutaza n’abari bahateraniye.

Umwavoka wa Hemdemov yaravuze ati “abapolisi bafashe Bahram Hemdemov bamugirira nabi kugira ngo batere ubwoba abandi Bahamya ba Yehova b’i Turkmenabad.” Nubwo abayobozi bamutoteje bikabije, yakomeje gushikama.

Twiteze ko azarekurwa

Abahamya ba Yehova biringiye ko vuba aha, leta ya Turukimenisitani izarekura Hemdemov. Twiringiye ko perezida w’icyo gihugu, Gurbanguly Berdimuhamedov, niyongera guha imfungwa imbabazi, azarekura na Hemdemov.

Gulzira, umugore wa Hemdemov n’abana babo bane baramukumbuye cyane, kandi bo n’abandi Bahamya baturanye, bifuza cyane kongera kumubona. Abahamya bo muri Turukimenisitani barasaba leta y’icyo gihugu ko yabemerera kujya bateranira hamwe mu mahoro, batabangamiwe n’abayobozi bo mu gace baba bateraniyemo.