Soma ibirimo

10 UGUSHYINGO 2016
TURUKIMENISITANI

Imfungwa z’Abahamya zo muri Turukimenisitani ntizahawe imbabazi

Imfungwa z’Abahamya zo muri Turukimenisitani ntizahawe imbabazi

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2016, perezida wa Turukimenisitani yahaye imbabazi imfungwa zisaga 1500. Icyakora, imfungwa ebyiri z’Abahamya ba Yehova ari zo Bahram Hemdemov na Mansur Masharipov, zifungiwe muri gereza ya Seydi, ntiziri mu bahawe imbabazi.

Hemdemov yafunzwe muri Werurwe 2015, azira kuyobora amateraniro yari yabereye iwe i Turkmenabad. Urukiko rwo muri icyo gihugu rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine, ruvuga ko yifatanyije mu bikorwa by’idini binyuranyije n’amategeko. Masharipov, yafatiwe i Ashgabad muri Kamena 2016, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe, bamushinja ibinyoma. Imiryango yabo n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, batunguwe no kuba abo bagabo babiri batarafunguwe. Icyakora biringiye ko bazafungurwa ubutaha nihongera gutangwa imbabazi.