Soma ibirimo

4 NYAKANGA 2017
TURUKIMENISITANI

Ese Turukimenisitani izakurikiza imyanzuro yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu?

Ese Turukimenisitani izakurikiza imyanzuro yafashwe na Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu?

Mu myanzuro icumi Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu iherutse gufata, yasabye leta ya Turukimenisitani kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bayo. a Iyo myanzuro yo mu mwaka wa 2015 n’uwa 2016, yavugaga ko guverinoma y’icyo gihugu igomba guhagarika ibikorwa byo guhana abantu bayoborwa n’umutimanama kandi igakurikiza Amasezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki, icyo gihugu cyashyizeho umukono.

Icyo Abahamya bakoze ngo barenganurwe

Imyanzuro iyo komite yafashe yari ishingiye ku birego yagejejweho n’Abahamya ba Yehova icumi muri Nzeri 2012, bakaba bari barahanwe bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare. Ikenda muri bo bafungiwe mu mimerere mibi kandi bivugwa ko bakubiswe kandi bagafatwa nabi. Nanone ahantu bari bafungiwe hari umwanda ukabije kandi ari benshi birenze urugero, ku buryo bari bugarijwe n’indwara zandura.

Imyanzuro yose y’iyo komite yagaragazaga ko Turukimenisitani yima abantu “uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kuyoborwa n’umutimanama wabo” kandi ko yagiye ibakorera ibikorwa by’iyicarubozo n’ibyo kubatesha agaciro.

Iyo komite yavuze ko kugira ngo ako karengane gacike, guverinoma ya Turukimenisitani igomba guhanagura ibyaha kuri abo Bahamya, kandi igasubiramo amategeko y’icyo gihugu kugira ngo uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama bwubahirizwe. Nanone iyo komite yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibyo bikorwa by’agahomamunwa.

Mu mwaka wa 2013, abandi Bahamya batanu bagejeje ibirego byabo kuri iyo komite bitewe n’ibihano bahawe bazira kuyoborwa n’umutimanama. Ababunganira mu mategeko biteze ko iyo komite izafata imyanzuro nk’iyo yafashe ku kibazo cya ba bandi icumi.

Ibyo Navruz Nasyrlayev yakorewe

Navruz Nasyrlayev

Umwe mu myanzuro iyo Komite y’Umuryango w’Abibumbye yafashe, ugashyirwa ahagaragara ku itariki ya 15 Nyakanga 2016, warebaga Navruz Nasyrlayev. Igihe yatumizwaga bwa mbere mu gisirikare muri Mata 2009, afite imyaka 18, yasobanuriye abategetsi ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare. Icyakora, yavuze ko yari yiteguye gukora indi mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Amaherezo yaje guhamywa icyaha cyo gutoroka igisirikare, maze akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza iri i Seydi (LBK-12). Igihe yari afungiwe aho, yajyaga ahanishwa gushyirwa muri kasho kandi abarinda gereza bakamukubita cyane.

Muri Mutarama 2012, nyuma y’ukwezi kumwe Nasyrlayev arekuwe, bongeye kumutumaho ngo ajye mu gisirikare. Yabasubiriyemo ko yiteguye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ariko ahamywa ibyaha kandi ahanishwa kumara indi myaka ibiri afungiwe muri gereza mbi cyane. Icyo gihe na bwo abarinda gereza baramukubitaga cyane kandi bakamukoresha imirimo imutesha agaciro.

Abagize umuryango wa Nasyrlayev na bo ntiborohewe. Urugero, nyuma gato y’uko Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu imenyesheje guverinoma ya Turukimenisitani iby’icyo kibazo, mu rwego rwo kwihimura abapolisi bagabye igitero aho batuye i Dashoguz babagirira nabi bo n’abashyitsi babo.

Nubwo Nasyrlayev yarekuwe muri Gicurasi 2014, aracyahanganye n’ingaruka z’ibibazo yahuriye na byo muri gereza. Iyo komite yavuze ko igihe yari afunzwe yafashwe nabi, kandi ko yakatiwe inshuro ebyiri ku cyaha kimwe cyo kuyoborwa n’umutimanama kandi aragihanirwa. Komite yanzuye igira iti: “kuba [Nasyrlayev] yaranze kujya mu gisirikare, yabitewe n’imyizerere yo mu idini rye . . . , kandi kuba yarakatiwe bibangamiye uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutimanama no kujya mu idini ashaka.”

Ese Turukimenisitani izahindura uko ifata Abahamya ba Yehova?

Mu mwaka wa 2012, muri raporo yavugaga ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Turukimenisitani, Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye guverinoma y’icyo gihugu “kureka gukurikirana mu nkiko umuntu wese wanga kujya mu gisirikare abitewe n’umutimanama we no gufungura abantu bose bafunzwe ari cyo bazira.” Icyo gihugu cyabaye nk’icyubahiriza ibyo cyasabwe, igihe cyafunguraga Umuhamya wa nyuma wari ufunzwe azira kuyoborwa n’umutimanama muri Gashyantare 2015. Kuva icyo gihe, nta Muhamya wigeze akatirwa azira ko yanze kujya mu gisirikare abitewe n’umutimanama we.

Icyakora icyo gihugu gikomeje kurenga ku Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, gitoteza kandi kigahana abantu bayoborwa n’umutimanama.

  • Kuva mu mpera z’umwaka 2014, guverinoma y’icyo gihugu yagiye ikatira Abahamya ba Yehova ibaziza kuyoborwa n’umutimanama wabo. Ibyo bivuze ko mu gihe kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, baba bagomba gutanga 20 ku ijana by’umushahara wabo, bigashyirwa mu isanduku ya leta. Ubu hari Abahamya babiri bahawe igihano nk’icyo.

  • Hari n’ubwo abategetsi botsa igitutu abantu bayoborwa n’umutimanama kugira ngo bareke ukwizera kwabo.

Artur Yangibayev

Urugero, ku itariki ya 16 Kamena 2016, umuyobozi wa polisi muri ako gace n’abayobozi babiri b’ingabo bagiye mu rugo rw’Umuhamya witwa Artur Yangibayev, wari waranditse asaba gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Abo bayobozi bamujyanye ku biro by’umushinjacyaha, bamushyiraho iterabwoba, ahatirwa kwandika inyandiko ivuguruza iyo yari yaranditse mbere. Nyuma yaho, Yangibayev yagejeje icyo kibazo mu rukiko, maze nyuma y’ibyumweru bitatu afungurwa by’agateganyo.

Ibindi bibazo bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Uretse gufata nabi abantu bayoborwa n’umutimanama, nanone

Turukimenisitani ibangamira ibikorwa by’amadini. Muri raporo Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yatanze muri Mutarama 2017, yasabye guverinoma y’icyo gihugu “guhita itangiza iperereza ku bikorwa by’iyicarubozo byakorewe Umuhamya witwa Bahram Hemdemov wafashwe agafungwa muri Gicurasi 2015 kandi agakubitwa.” Nanone yasabye iyo guverinoma gukora iperereza ku kibazo cya Masharipov kuko “muri Nyakanga 2014 yakubiswe cyane kandi bakamuhatira kujya mu kigo cyagenewe abanywi b’ibiyobyabwenge.” Masharipov yarekuwe nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza. Ari Hemdemov wahamijwe icyaha cyo gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini bitemewe n’amategeko, ari na Masharipov wafunzwe nyuma yo gushinjwa ibirego by’ibinyoma, bose ni abere.

Abahamya ba Yehova bo muri Turukimenisitani biringiye ko guverinoma y’icyo gihugu izagira icyo ikora ikubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama. Icyo gihe, uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama buzubahirizwa kandi icyo gihugu kizaba kigaragaje ko kigiye kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

a Amategeko mpuzamahanga yemera ko kuyoborwa n’umutimanama ari uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu, kandi ibihugu byinshi byinjije iryo tegeko mu mategeko yabyo. Icyakora igihugu cya Turukimenisitani, Azeribayijani, Eritereya, Singapuru, Koreya y’Epfo, na Turukiya, byimana ubwo burenganzira kandi bigakomeza guhamya ibyaha Abahamya ba Yehova banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.