Soma ibirimo

24 UGUSHYINGO 2015
TURUKIMENISITANI

Turukimenisitani yakatiye Bahram Hemdemov igifungo cy’imyaka ine azira idini rye

Turukimenisitani yakatiye Bahram Hemdemov igifungo cy’imyaka ine azira idini rye

Ku itariki ya 19 Gicurasi 2015, urukiko rwo muri Turukimenisitani rwakatiye Umuhamya wa Yehova witwa Bahram Hemdemov w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu mugi wa Turkmenabad, igifungo cy’imyaka ine. Abapolisi bari barabanje kumufunga amezi abiri mbere yaho bamuziza ko iwe mu rugo habereye amateraniro. Ubu afungiwe mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato kiri mu mugi wa Seydi.

Bagabye igitero ku bari mu materaniro

Ku itariki ya 14 Werurwe 2015, abapolisi bagabye igitero mu rugo rwa Hemdemov ahaberaga amateraniro. Bahutaje abantu 38 bari muri ayo materaniro babaziza ko bagira amateraniro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abapolisi bafunze Hemdemov batamuciriye urubanza kandi bakomeje kumuhata ibibazo no kumukubita. Abayobozi bafatiriye ibintu bye, harimo imodoka, orudinateri n’amafaranga.

Urukiko rw’Akarere rwa Serdarabad rwaciye amande Abahamya 30 abandi 8 rutegeka ko bafungwa iminsi 15. Umuhungu wa Hemdemov witwa Serdar yakatiwe igifungo cy’iminsi 30, kandi muri iyo minsi abayobozi bamufungiye ahantu ha wenyine, bamuhata ibibazo, baramukubita cyane kandi bamukorera ibikorwa by’iyicarubozo. Undi Muhamya witwa Emirdzhan Dzhumnazarov na we yakatiwe igifungo cy’iminsi 30, arakubitwa kandi bamukangisha ko bamukorera iyicarubozo.

Ku itariki ya 19 Gicurasi 2015, Umucamanza Gochmurad Charyev w’Urukiko rw’Intara ya Lebap yakatiye Bahram Hemdemov igifungo cy’imyaka ine ashinjwa ibirego by’ibinyoma by’uko abiba mu bantu urwango rushingiye ku idini. Ku itariki ya 10 Kamena 2015, bamukuye mu mugi wa Turkmenabad bamwimurira mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato cyo mu mugi wa Seydi.

Umuyobozi wa gereza yanze ko hagira umuntu n’umwe usura Hemdemov, nubwo baba abagize umuryango we, kugeza ubwo igihe cyo kujurira cyarangiriye. Umuyobozi wa gereza yabujije Hemdemov cyangwa umuhagarariye kujuririra icyaha yahamijwe. Kuva yafungwa, abapolisi bagiye bamuhatira kwemera ibirego by’ibinyoma, bakamukoresha imirimo y’agahato kandi bakamukubita bikabije bamuziza ko umugore we yagejeje ibirego mu rukiko.

Umugore wa Hemdemov witwa Gulzira Hemdemova yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Turukimenisitani. Nubwo nta bimenyetso bifatika byamuhamyaga icyaha, uwungirije uhagarariye Urukiko rw’Ikirenga yanze kwakira ubwo bujurire avuga ko nta shingiro bufite. Mu ntangiriro za Kanama, umwavoka wa Hemdemov yajuriye asaba ko urubanza rusubirwamo. Ku itariki ya 25 Kanama 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubwo bujurire, ruvuga ko Hemdemov “yakwirakwije mu bantu imyizerere y’Abahamya ba Yehova.”

“Abayobozi bo muri Turukimenisitani bakomeje gukorera Abahamya ibikorwa bitandukanye by’akarengane. . . . Biragoye gusobanura ukuntu Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Turukimenisitani rwakomeje gushyigikira ibikorwa by’akarengane byakorewe Bahram Hemdemov.”—Philip Brumley, umujyanama mu by’amategeko.

Abahamya bo mu mugi wa Turkmenabad bakomeje guhohoterwa

Mu mpera z’umwaka wa 2014, abayobozi ba Turukimenisitani batangiye korohera Abahamya ba Yehova. Muri Nzeri 2014, abayobozi bafunguye Bibi Rahmanova wari warafunzwe muri Kanama 2014 ashinjwa ibinyoma. Abandi Bahamya 8 bari barafunzwe bazira ukwizera kwabo bafunguwe mu kwezi k’Ukwakira 2014, bahawe imbabazi na perezida. Nubwo ibyo byabaye, hari abayobozi bo mu mugi wa Turkmenabad bakomeje gutoteza Abahamya babafata, bakabafunga kandi bakabakorera ibikorwa bibi.

Ku itariki ya 6 Gashyantare 2015, bafashe Abahamya bane ari bo Viktor Yarygin, Rustam Nazarov, Charygeldy Dzhumaev na Jamilya Adylova babashinja guhungabanya umutekano mu buryo budakabije kubera ko batunze ibitabo by’idini. Abakozi ba Minisiteri y’Umutekano bakubise Abahamya batatu harimo n’umugore witwa Adylova. Nanone bakubise Dzhumaev cyane kugeza ubwo ata ubwenge. Urukiko rw’umugi wa Turkmenabad rwaciye amande Yarygin, rufunga Nazarov iminsi 30 kandi rufunga Dzhumaev na Adylova iminsi 45 buri wese. a Abo Bahamya uko ari bane bagejeje ibirego ku Biro bya Perezida no ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru biri mu mugi wa Ashgabad.

Ibyumweru bibiri nyuma y’aho, abapolisi bagabye igitero mu rugo rwa Zeynep Husaynova bashakisha ibitabo by’idini bavuga ko bitemewe. Bafatiriye ibitabo bye by’idini, bamukangisha ko bazamuhamya icyaha kandi bakamufunga iminsi 15.

Undi Muhamya witwa Dovlet Kandymov yahamijwe icyaha cyo gukora ibikorwa by’idini bitemewe n’amategeko, bamufunga iminsi 45. Igihe yari afunzwe abapolisi baramukubitaga kuko yanze gushinja Bahram Hemdemov.

Ese Turukimenisitani izubahiriza uburenganzira bw’amadini nk’uko yabyiyemeje?

Kuva mu itumba ryo mu mwaka wa 2015, abayobozi bo mu mugi wa Turkmenabad ntibarongera kubuza amahwemo Abahamya ba Yehova. Icyakora Bahram Hemdemov akomeje gufungwa azira idini rye.

Bahram n’umugore we Gulzira n’umuhungu wabo.

Amategeko ya Turukimenisitani yagombye kurengera ibikorwa by’idini bitagize icyo bitwaye, urugero nk’umurimo w’Abahamya ba Yehova. Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu ryemerera umuntu “gukora ibikorwa bifitanye isano n’idini yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abandi” kandi “rikamuha uburenganzira bwo kwizera ibyo ashaka no kubigeza ku bandi.” Nanone Turukimenisitani yashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira mu by’Imbonezamubano na Politiki kandi ayo masezerano ashyigikira uburenganzira bw’umuntu bwo kuvuga icyo atekereza, gukora iby’umutimanama we ushaka no kujya mu idini ashaka.

Philip Brumley, umujyanama mu by’amategeko w’Abahamya ba Yehova yaravuze ati

“Abayobozi bo muri Turukimenisitani bakomeje gukorera Abahamya ibikorwa bitandukanye by’akarengane. Abapolisi bo mu mugi wa Turkmenabad bakoze ibintu bitemewe n’amategeko bagaba ibitero ku Bahamya babaga bateraniye hamwe mu mahoro. Inkiko zo muri Turkmenabad zashyigikiye ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko. Biragoye gusobanura ukuntu Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Turukimenisitani rwakomeje gushyigikira ibikorwa by’akarengane byakorewe Bahram Hemdemov.”

Abahamya ba Yehova barasaba leta ya Turukimenisitani kubaha ubuzima gatozi, kubemerera guteranira hamwe no guhagarika ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe Abahamya bo mu mugi wa Turkmenabad mu ntangiriro z’uyu mwaka. Turasaba leta ya Turukimenisitani kurekura Bahram Hemdemov agasanga umuryango we.

Abahamya ba Yehova bashimira leta ya Turukimenisitani kuba yarafunguye Abahamya bari bafunzwe barengana. Ku bw’ibyo, turasaba leta gufungura na Bahram Hemdemov kandi ikarushaho guha amadini umudendezo.

a Itegeko ryo muri Turukimenisitani rivuga ko umuntu uhungabanya umutekano mu buryo budakabije ahanishwa igifungo cy’iminsi 15. Icyakora, urukiko rwakatiye Dzhumaev na Adylova iminsi 45.