Soma ibirimo

15 GASHYANTARE 2016
TURUKIMENISITANI

Amaze umwaka afungiwe muri Turkmenistan kandi arengana

Amaze umwaka afungiwe muri Turkmenistan kandi arengana

Mu kwezi kwa Werurwe, hazaba hashize umwaka Bahram Hemdemov afunzwe azira ko yakoreye amateraniro yo mu rwego rw’idini mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Turkmenabad wo muri Turkmenistan. Ku itariki 14 Werurwe 2015, abaporisi basatse inzu ye, bajya kumufunga, nyuma yaho arakubitwa cyane, bamukatira imyaka ine y’igifungo kandi bamujyana mu kigo gikorerwamo imirimo y’agahato cya Seydi.

Itegeko Nshinga ryo muri icyo gihugu, ryemerera umuntu “gukora ibikorwa bifitanye isano n’idini yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe n’abandi” kandi “rikamuha uburenganzira bwo kwizera ibyo ashaka no kubigeza ku bandi.” Icyakora Bahram aracyafunzwe kandi ari mu mimerere ibabaje cyane, azira ukwizera kwe. Abahamya ba Yehova barasaba ko yarekurwa.