Soma ibirimo

11 WERURWE 2013
Turukiya

ONU yategetse Turukiya kubahiriza imitimanama y’abaturage bayo

ONU yategetse Turukiya kubahiriza imitimanama y’abaturage bayo

Abakristo babarirwa muri za miriyoni ntibemera gukoresha intwaro bitewe n’umutimanama wabo, kandi ibihugu byinshi birabibubahira. Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yategetse ko abaturage bo muri Turukiya na bo bakwiriye kugira ubwo burenganzira.

Mu mwanzuro wafashwe ku itariki ya 29 Werurwe 2012, iyo Komite yemeje ko abaturage babiri bo muri Turukiya ari bo Cenk Atasoy na Arda Sarkut, batsinze. Abo bombi ni Abahamya ba Yehova banze gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’imyizerere yabo.

Atasoy na Sarkut bagiye bandikira abategetsi babasobanurira imyanzuro bafashe bitewe n’umutimanama wabo, kandi bakabasaba gukora indi mirimo itari iya gisirikare. Icyakora bakomeje guhatirwa kujya mu gisirikare. Inzego za gisirikare zimaze kuvuga ko zishobora gukurikirana mu nkiko kaminuza bwana Sarkut yigishagamo, iyo kaminuza yaramwirukanye.

Komite yaciye urwo rubanza, ivuga ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama w’umuntu bishimangirwa n’ingingo ya 18 y’Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki. Iyo ngingo igaragaza ko umuntu afite “uburenganzira bwo gukora ibintu akurikije ibitekerezo bye, umutimanama we cyangwa idini rye.” Nanone kandi, iyo Komite yavuze ko iryo tegeko “ryemerera umuntu wese kudakora imirimo ya gisirikare mu gihe yumva bidahuje n’ibyo idini rye rimusaba cyangwa imyizerere ye.”

Uwo mwanzuro uje nyuma gato y’indi myanzuro ibiri y’Urukiko rw’u Burayi Rwita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu. Umwe muri iyo myanzuro, uvuga ko “kuba Turukiya idashyiraho imirimo isimbura iya gisirikare, binyuranyije n’uburenganzira umuntu afite bwo kwanga gukora ibintu bidahuje n’umutimanama we, nk’uko bigaragara mu Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Koko rero, kwanga gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama, ni ibintu Abakristo banze kuva kera. E. W. Barnes yaranditse ati “iyo usuzumye witonze ibimenyetso byose bishobora kuboneka, [ubona ko] kuva mu gihe cya Marc Aurèle, [umwami w’abami wa Roma wategetse kuva mu wa 161 kugeza mu wa 180], nta Mukristo wigeze aba umusirikare, kandi ko nta muntu wahoze ari umusirikare wakomeje kuba we amaze kuba Umukristo.”—The Rise of Christianity.