Soma ibirimo

Inzu y’Ubwami iri i Mersin

3 KAMENA 2016
Turukiya

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasabye Turukiya kwemera ko Amazu y’Ubwami ari ahantu ho gusengera

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasabye Turukiya kwemera ko Amazu y’Ubwami ari ahantu ho gusengera

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2016, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwashimangiye ko amadini mato yo muri Turukiya akwiriye kugira umudendezo mu by’idini. Uwo mwanzuro ushingiye ku itegeko ry’igihugu rigena imikoreshereze y’ubutaka rituma leta y’icyo gihugu itemera ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ari ahantu ho gusengera.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwasanze itegeko ry’igihugu rirebana n’imikoreshereze y’ubutaka ryemera inyubako nini cyane ari zo zo gusengeramo, ariko rikaba ridaha uburenganzira amazu y’amadini mato. Iryo tegeko rya Turukiya ryatumye Abahamya batabona ahantu ho gusengera bisanzuye, kandi rinyuranyije n’ingingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’u Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. * Uwo mwanzuro uvuga ko ubutegetsi bukoresha itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bugamije “gukumira no gushyira amananiza ku madini mato akeneye ahantu ho gusengera, ushyizemo n’Abahamya ba Yehova.”

Itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka ryirengagije amadini mato

Umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Turukiya, usanzwe ufite ubuzima gatozi, kandi bamaze imyaka myinshi bakora uko bashoboye kose kugira ngo byemezwe ko Amazu y’Ubwami yabo ashyirwa mu hantu ho gusengera, hashingiwe ku itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka. Icyakora, abategetsi ba Turukiya bakomeje kwanga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova afatwa nk’ahantu ho gusengera.

Kubera ko ayo mazu y’Abahamya adafatwa nk’ahantu ho gusengera, abategetsi bo muri Turukiya bahora bavuga ko bazafunga agera kuri 25 muri yo, kandi bakavuga ko atujuje ibyangombwa. Kuva muri Kanama 2003, abategetsi bamaze gufunga Inzu y’Ubwami y’ahitwa Mersin n’ahitwa Akçay. Abategetsi b’ahitwa Karşıyaka mu ntara ya İzmir, banze kwemeza ko Inzu y’Ubwami yaho ari ahantu ho gusengera. Tariki ya 24 Gicurasi, ni bwo Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe umwanzuro ureba Inzu z’Ubwami zo mu ntara ya Mersin na İzmir.

Mbere y’umwaka wa 2003, iryo tegeko rya Turukiya rigena imikoreshereze y’ubutaka, ryarebanaga n’imyubakire y’imisigiti. Icyo gihe, abayobozi b’inzego z’ibanze bemereraga Abahamya guteranira mu mazu y’abantu ku giti cyabo. Icyakora kugira ngo Turukiya yubahirize amahame y’ibihugu by’u Burayi arebana no kurwanya ivangura no guha amadini uburenganzira bwayo, yavuguruye itegeko No. 3194 rigena imikoreshereze y’ubutaka, ryo mu mwaka wa 2003. Mu bindi bintu byahindutse, harimo kuba ijambo “umusigiti” ryarasimbujwe “ahantu ho gusengera,” kandi abayobozi b’uturere basabwa kugena ahantu amadini ashobora kujya yubaka insengero.

Umuntu yavuga ko kuba iryo tegeko ryarakorewe ubugororangingo biha amadini mato uburenganzira bwo kubaka ahantu ho gusengera. Ariko mu by’ukuri, iryo tegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, rivuga ko aho amadini yubaka hagombye kuba hari nibura umwanya uhagije wakwakira abayoboke benshi, kandi akubaka nk’uko imisigiti yubatse.

Gukurikiza mu buryo budakwiriye itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bituma abantu babura aho basengera

Nanone kandi abayobozi b’uturere ntibateganyije ahantu hashobora kubakwa amazu mato yo gusengeramo, kandi banga ko Abahamya bubaka ahandi. Igihe Abahamya bajuriraga, inkiko nkuru n’abandi bayobozi bakoresheje nabi itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka bavuga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova atari ahantu ho gusengera.

Abayobozi b’uturere twa Mersin na Akçay, bakabirije iryo tegeko rishya, maze bafunga Inzu z’Ubwami zaho bavuga ko atari ahantu ho gusengera. Igihe Abahamya basabaga ahandi hantu basengera, abo bayobozi babashubije ko nta handi hantu ho gusengera hateganyijwe.

Icyo kibazo cyakwiriye mu bice byinshi bya Turukiya, kandi gituma Abahamya ba Yehova n’andi madini afite abayoboke bake atabona ibyangombwa by’aho asengera. Ubu abayobozi b’uturere 27 two muri Turukiya banze ko Abahamya ba Yehova bahabwa icyemezo kigaragaza ko aho Amazu y’Ubwami yabo ari ahantu ho gusengera, nubwo babisabye incuro 46 zose. Hari ibintu ubusanzwe amazu yo gusengeramo atishyura urugero nk’imisoro, amazi n’umuriro. Icyakora amatorero y’Abahamya ba Yehova yo ntiyigeze abisonerwa.

Abahamya bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu basaba kurenganurwa

Mbere y’uko Abahamya ba Yehova bajuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, bari barabanje kuzenguruka inkiko zose zo muri icyo gihugu. Inama Nkuru y’Igihugu, ari yo rukiko rukuru rwo muri icyo gihugu, ntiyigeze yemera ubusabe bw’Abahamya ba Yehova, basabaga ko Amazu y’Ubwami yabo afatwa nk’ahantu ho gusengera hakurikijwe itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka. Iyo nama yageze n’aho isesa umwanzuro wari wafashwe n’urukiko, wavugaga ko Abahamya ba Yehova batsinze.

Ibyo byatumye Abahamya ba Yehova bageza ibirego bibiri mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka 2010 no mu wa 2012, basaba urwo rukiko gusuzuma niba Turukiya itararenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Nk’uko urwo rukiko rwari rwarabigaragaje na mbere, rwatsindagirije akamaro k’itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, ni ukuvuga itegeko ryemerera amadini mato ahantu ho gusengera.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwagize ruti “biragoye ko amadini afite abayoboke bake, urugero nk’Abahamya ba Yehova, yubahiriza ibisabwa n’iri tegeko kugira ngo abone ahantu ho gusengera hakwiriye.” Urwo rukiko rwanzuye ruvuga ko “inkiko zo mu gihugu zirengagije ibyo amadini afite abayoboke bake asaba. . . . Kubera ko Abahamya ba Yehova badafite abayoboke benshi, si ngombwa ko bubaka amazu ahambaye; ahubwo baba bakeneye icyumba gito cyo gusengeramo, guteraniramo no kwigishirizamo imyizerere yabo.”

Umwanzuro w’urwo rukiko rw’u Burayi wavugaga ko igihe Turukiya yangaga ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova afatwa nk’ahantu ho gusengera, yabangamiye imikorere y’idini ryabo. Ahmet Yorulmaz, umuyobozi w’umuryango w’Abahamya ba Yehova muri Turukiya, agira ati “uyu mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu uradushimishije cyane. Twiringiye ko noneho guverinoma ya Turukiya izabona ko Amazu y’Ubwami yacu ari ahantu ho gusengera, kandi ko izasaba abayobozi b’uturere gukurikiza itegeko rigena imikoreshereze y’ubutaka, kugira ngo mu gihe kizaza tuzajye tubona aho duteranira. Turukiya nikurikiza uyu mwanzuro, izaba iteye indi ntambwe mu kubungabunga uburenganzira bw’abantu mu by’idini.

Ese Turukiya izaca burundu ivangura rishingiye ku idini?

Mu myaka icumi ishize, uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite muri Turukiya bwagiye burushaho kubahirizwa. Urugero, nyuma y’imyaka 70 Turukiya yarimye ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova, * yaje kububaha mu mwaka wa 2007.

Abahamya ba Yehova banejejwe no kuba Turukiya yarateye izindi ntabwe hagamijwe kubahiriza uburenganzira abaturage bayo bafite mu by’idini. Bizeye ko umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu uzatuma Turukiya yubahiriza uburenganzira abantu bafite mu by’idini, kuko ubwo burenganzira bushyigikirwa n’Itegeko Nshinga rya Turukiya ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Abahamya ba Yehova bategereje kureba ko Turukiya izakurikiza ibivugwa muri uwo mwanzuro w’urukiko rw’u Burayi, ikemera ko Amazu y’Ubwami 25 y’Abahamya ari muri icyo gihugu ari ahantu ho gusengera, kandi ikabemerera kubaka andi Mazu y’Ubwami bazakenera mu gihe kiri imbere.

^ par. 3 Ingingo ya 9, igaragaza ko “abantu bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, guhitamo idini bashaka no kumvira umutimanama wabo”

^ par. 19 Umuryango uhagarariye Abahamya ba Yehova mu rwego rw’amategeko muri Turukiya, washinzwe ku itariki ya 31 Nyakanga 2007.