Soma ibirimo

11 KAMENA 2014
Turukiya

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bane bo muri Turukiya

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Abahamya bane bo muri Turukiya

Abahamya ba Yehova bane bo muri Turukiya bari barahamijwe icyaha bitewe n’uko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Icyakora ku itariki ya 3 Kamena 2014, abacamanza b’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu bahurije ku mwanzuro w’uko Turukiya yarenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi. * Çağlar Buldu, Bariş Görmez, Ersin Ölgün na Nevzat Umdu banze gukora umurimo wa gisirikare babitewe n’uko bashikamye ku myizerere yabo. Urwo rukiko rwafashe umwanzuro ugira uti “ibyemezo byafatiwe abaregwa . . . bibangamiye uburenganzira bwabo kandi ntibikwiriye mu gihugu kigendera kuri demokarasi, nk’uko bivugwa mu Ngingo ya 9 mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi.”

Ku itariki ya 17 Werurwe 2008, abo Bahamya uko ari bane (Buldu na bagenzi be) bajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, barega Turukiya. Bavuze ko leta ya Turukiya itubahirije uburenganzira bafite bwo kujya mu idini bashaka, igihe yabakurikiranaga mu nkiko kandi ikabahamya ibyaha bitewe gusa n’uko banze kujya mu gisirikare. Bose hamwe, bahamagawe incuro zisaga 30 ngo bajye mu gisirikare kandi bamara imyaka itandatu muri gereza zisanzwe ndetse n’iza gisirikare.

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwagize ruti “kuba abo Bahamya ba Yehova baranze kujya mu gisirikare babitewe n’umutimanama wabo, bari bashingiye ku myizerere yabo yo mu rwego rw’idini. Urukiko rusanga kuba abaregwa barakomeje guhamywa ibyaha, . . . no kuba bishoboka ko bazakomeza gusiragizwa mu nkiko, . . . bibangamiye uburenganzira bwabo bwo gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini, nk’uko bivugwa mu Ngingo ya 9 mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi.”

Bariş Görmez

Iyi ni incuro ya gatatu Turukiya itsinzwe mu rubanza iburanamo n’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare; uyu mwanzuro uje ukurikira uwafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu rubanza rwa Feti Demirtaş rwo mu mwaka wa 2012 n’urwa Yunus Erçep rwo mu mwaka wa 2011. Nanone mu mwaka wa 2012, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashe umwanzuro ushyigikira abandi Bahamya babiri bo muri Turukiya, ari bo Cenk Atasoy na Arda Sarkut, banze kujya mu gisirikare babitewe no kuyoborwa n’umutimanama wabo.

Mu bihugu by’i Burayi, ikibazo cy’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare cyaje guhindura isura ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, ubwo Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwatangazaga umwanzuro warwo mu rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya. Bwari bubaye ubwa mbere urwo Rukiko rw’u Burayi rubona ko Ingingo ya 9 mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi irengera abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare. Uwo mwanzuro ugomba gukurikizwa mu bihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi. Umwanzuro wo mu rubanza rwa Bayatyan, imyanzuro itatu y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yavugaga ko Turukiya itsinzwe hamwe n’indi myanzuro nk’iyo urwo rukiko rwafashe, itegeka Turukiya n’ibindi bihugu bigize uwo muryango kongera gusuzuma uko bifata abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare, kandi bigahuza amategeko yabyo n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi.

James E. Andrik, umwe mu bunganiye ba Bahamya bane mu mategeko, yagize ati “nubwo ubu nta Bahamya bafungiwe muri Turukiya bazira ko umutimanama utabemerera kujya mu gisirikare, guverinoma y’icyo gihugu ikomeje gukurikirana mu nkiko abasore b’Abahamya banga kujya mu gisirikare babitewe no kuyoborwa n’umutimanama wabo. Twiringiye ko umwanzuro uherutse gufatwa mu rubanza Buldu na bagenzi be baburanagamo na Turukiya, uzatuma guverinoma ya Turukiya yubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama.”

^ par. 2 Ingingo ya 3, ibuzanya ibikorwa by’iyicarubozo, ibikorwa bya kinyamaswa n’ibyo gutesha umuntu agaciro; Ingingo ya 6, ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gucirwa urubanza rutabogamye; Ingingo ya 9, ivuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, ubwo kuyoborwa n’umutimanama n’ubwo kujya mu idini ashaka.