30 GICURASI 2023
U BUFARANSA
Ibiro by’ishami biri i Normandy mu Bufaransa bimaze imyaka 50
Muri Mutarama 2023, inyubako z’ibiro by’ishami z’iherereye mu mujyi wa Normandy mu Bufaransa zari zujuje imyaka 50 zitangiye gukorerwamo. Imirimo yo kuhategura no gutangira kuhakorera yarangiye ku itariki ya 9 Kamena 1973.
Mbere y’uko abavandimwe batangira kubaka ibiro by’ishami biri i Normandy, Beteli yakoreraga mu mujyi wa Boulogne-Billancourt uri hafi y’umurwa mukuru w’u Bufaransa witwa Paris. Icyakora, kubera ko umubare w’ababwiriza wagendaga wiyongera cyane mu Bufaransa, igihe cyarageze maze abavandimwe babona ko aho hantu ari hato. Byongeye kandi inyandiko n’ibitabo by’umuryango wacu, byacapirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakabyohereza binyuze ku cyambu kiri mu mujyi witwa Le Havre, cyari giherereye mu bilometero nka 200 uvuye kuri iyo Beteli. Ubwo rero abavandimwe bagize icyo bakora kugira ngo bagabanye igihe, ingendo n’amafaranga bakoreshaga, maze batoranya abavandimwe bo gushakisha ahantu heza bakubaka izindi nyubako, hagati ya Boulogne-Billancourt na Normandy.
Abavandimwe bari bahawe iyo nshingano baje kubona ahantu hari ikibanza cyiza mu mujyi muto witwa Normandy muri komine ya Louviers. Kandi hari ibirometero ijana waba uvuye i Paris cyangwa Le Havre. Umushinga wo kuhubaka watangiye mu mwaka wa 1972 kandi wamaze amezi 8.
Mu myaka yakurikiyeho, umubare w’ababwiriza wagiye wiyongera cyane. Kubera uko kwiyongera abavandimwe bagiye bubaka andi mazu muri icyo kibanza. Mu mwaka wa 1996, baguze ikindi kibanza cyari gituranye n’izo nyubako, bahita batangira kubakamo amacumbi. Ubwo rero, abagize umuryango wa Beteli yo muri Boulogne-Billancourt baje kuhimukira.
Ubu ibiro by’ishami byo mu Bufaransa, bifasha ababwiriza barenga 162,000 bo mu bihugu 13. Guhera mu mwaka wa 1999, icapiro ryari i Normandy ryarahagaze maze inyubako ryakoreragamo barazivugurura kugira ngo zikoreshwe mu yindi mirimo yo guteza imbere umurimo wo kubwiriza no kwigisha. Ibyo bikubiyemo imirimo yo guhindura imfashanyigisho zishingiye kuri Bibiliya mu ndimi 24. Nanone ibiro by’ishami biri i Normandy, bifasha mu mishinga itandukanye yo gukora za videwo. Ubu hakorera abavandimwe na bashiki bacu barenga 400.
Twishimira cyane kubona ukuntu Yehova akomeje ‘kwihutisha’ umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu Bufaransa.—Yesaya 60:22.