Soma ibirimo

8 KANAMA 2019
U BUFARANSA

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Paris mu Bufaransa

Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Paris mu Bufaransa
  • Itariki: 2-4 Kanama 2019

  • Aho ryabereye: Muri Parc des Expositions de Paris-Nord Villepinte, i Paris mu Bufaransa

  • Indimi: Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Ikinyarumaniya, Ikirusiya n’Icyesipanyoli

  • Abateranye: 37.809

  • Ababatijwe: 265

  • Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.500

  • Ibiro by’ishami byatumiwe: Ekwateri, Kanada, Kazakisitani, Kote Divuwari, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Moludaviya, Nouvelle-Calédonie, Shili, Tahiti, U Bugiriki, u Burayi bwo Hagati, U Bwongereza na Zambiya

  • Inkuru y’ibyabaye: Umwe mu bayobozi b’aho ikoraniro ryabereye, amaze kubona ko havutse ikibazo kubera ubwinshi bw’imodoka, yarabajije ati: “Mujya murakara? Muri iri koraniro ry’Abahamya ba Yehova nta muntu nigeze numva avuza amahoni cyane, arakaye, avuga nabi, cyangwa ngo abyigane ashaka guca ku bandi.”

    Umukozi wa hoteri abashyitsi bari bacumbitsemo yaravuze ati: “Maze gukorana n’abantu benshi, ariko mwe murihariye. Abantu bose baranezerewe kandi rwose mukorana mu bumwe!”

 

Abavandimwe na bashiki bacu baha ikaze abashyitsi ku kibuga k’indege k’i Paris

Abavandimwe na bashiki bacu bifatanya mu murimo wo kubwiriza mu ruhame hafi y’umunara uzwi cyane wa Eiffel

Abavandimwe na bashiki bacu bari aho ikoraniro ryabereye basabana

Umugabo n’umugore we barimo babatizwa, ku mubatizo wabaye ku wa Gatandatu

Abashyitsi bakomoka muri Tahiti bambaye imyenda gakondo y’iwabo bateze amatwi ibivugirwa mu ikoraniro

Umuvandimwe Anthony Morris, wo Nteko Nyobozi atanga disikuru isoza ku wa Gatandatu

Abashyitsi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye berekanwa kuri videwo barimo bapepera abateranye ku Cyumweru

Ku munsi wo kwakira abashyitsi kuri Beteli, umuvandimwe yerekana uburyo gakondo Abafaransa bakoramo imigati