Soma ibirimo

Ubwato buhagaze ahabereye imurika ryitwa Armada mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa. Mu tuziga: Utugare turi hafi yahabereye imurika

18 KANAMA 2023
U BUFARANSA

Kubwiriza mu ruhame ahabereye imurika mpuzamahanga ry’ubwato burebure mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa

Kubwiriza mu ruhame ahabereye imurika mpuzamahanga ry’ubwato burebure mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa

Buri myaka ine, mu mujyi wa Rouen mu Bufaransa habera imurika mpuzamahanga ryitwa Armada. Iryo murika ririhariye kuko rizamo amato maremare ku isi. Muri uyu mwaka iryo murika ryabaye kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 18 Kamena kandi ryitabiriwe n’abantu barenga miriyoni esheshatu baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi. Buri munsi Abahamya ba Yehova bashyiraga utugare turiho ibitabo ahantu hagera kuri 12 muri uwo mujyi. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 600, bifatanyije muri iyo gahunda kandi baganiriye n’abantu babarirwa mu magana.

Hari umuntu ufotora uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wagiye aho akagare kari kari maze abwira abari bakariho, ko ahantu hose yabonye Abahamya, yabonye bakirana abantu urugwiro kandi bafite akanyamuneza. Ibyo yavuze byatumye bamara igihe kirekire bamusobanurira impamvu abantu bo muri iki gihe batakigaragaza urukundo. Bamaze kumusomera muri 2 Timoteyo 3:1-5 bakanahamusobanurira, yemeye ko bamuha agatabo Ishimire Ubuzima Iteka ryose. Yanabasigiye aderesi ye ababwira ko ategerezanyije amatsiko igihe azongera kuganira n’Abahamya.

Hari n’umukobwa, waje ku kagare maze abaza abari bakariho ati: “Niba Yesu yarapfuye kandi akazuka, kuki abantu bacu bapfuye nta n’umwe urazuka? Napfushije sogokuru na nyogokuru kandi nifuza kuzongera kubabona.” Igihe mushiki wacu yamusubizaga, yanamweretse videwo ivuga ngo: “Ihumure ku bapfushije.” Ikiganiro bagiranye kirangiye, bamuhaye agatabo kandi yemera kwiga Bibiliya.

Turashimira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bufaransa, bitanze babikunze ‘kugira ngo bageze ku bandi ubutumwa bwiza.’—1 Abakorinto 9:23.