6 KANAMA 2019
U BUFARANSA
Mu Bufaransa hafunguwe imurika rya Bibiliya
Ku itariki ya 25 Nyakanga 2019, ku biro by’Abahamya ba Yehova byo mu Bufaransa biri mu mugi wa Louviers, ku birometero 100 uvuye i Paris, hafunguwe inzu ndangamurage ya Bibiliya. Iyo nzu igaragaza amateka y’“Izina ry’Imana na Bibiliya mu Gifaransa.”
Muri iyo nzu, uhasanga Bibiliya zidakunze kuboneka zo mu Gifaransa. Imwe muri zo, ni Bibiliya iri mu mwandiko w’umwimerere yo mu mwaka wa 1535 yitiriwe Olivétan, nanone izwi ku izina rya “La Bible de Serrières.” Iyo Bibiliya ni yo ya mbere yuzuye y’Abaporotesitanti yahinduwe mu Gifaransa, ikaba ari na yo ya mbere yahinduwe mu Gifaransa ivanywe mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo. Nanone ni yo yifashishijwe mu guhindura izindi Bibiliya nyuma yaho, urugero nka Bibiliya yitiriwe Matayo yasohotse mu Cyongereza mu mwaka wa 1537, Bible de Genève yasohotse mu Cyongereza, n’iyasohotse mu Gifaransa. Nanone harimo n’izindi Bibiliya utapfa kubona ahandi, urugero nk’icapwa rya gatatu rya Bibiliya y’Igifaransa yitiriwe Jacques Lefèvre d’Étaples yasohotse mu mwaka wa 1541, Pantateki y’Ikilatini yasohotse mu mwaka wa 1541, Bibiliya y’Ikilatini yacapwe n’icapiro ryo mu mugi wa Paris yitiriwe Robert Estienne na Bibiliya yacapwe n’icapiro ryo mu mugi wa Lyon yitiriwe Jean de Tournes yasohotse mu mwaka wa 1557.
Bibiliya yitiriwe Olivétan, Pantateki y’Ikilatini, Bibiliya y’Ikilatini yitiriwe Estienne n’iyitiriwe Jean de Tournes, zose zirimo izina ry’Imana Yehova. Izo Bibiliya zari zarahawe Urwego Rushinzwe Amazu Ndangamurage rukorera ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Warwick muri leta ya New York. Zaje ziyongera ku zari zisanzwe ku biro by’Abahamya byo mu Bufaransa.
Enrique Ford, uhagarariye Urwego Rushinzwe Amazu Ndangamurage, yaravuze ati: “Iyi nzu ndangamurage iri ku biro byacu byo mu Bufaransa, igaragaza amateka ashishikaje ya Bibiliya mu rurimi rw’Igifaransa. Nanone igaragaza ukuntu izina ry’Imana Yehova, riboneka muri Bibiliya, nubwo abantu benshi bagerageje kurikuramo. Dukomeje gushakisha Bibiliya zidakunze kuboneka ahandi, zashyirwa mu mazu ndangamurage yacu ari hirya no hino ku isi.”