Soma ibirimo

5 GASHYANTARE2015
U BUFARANSA

Urukiko Rusumba Izindi mu Bufaransa rwafashe icyemezo gikuraho ivangura

Urukiko Rusumba Izindi mu Bufaransa rwafashe icyemezo gikuraho ivangura

Tumaze kuganira, narishimye maze ndaririmba. Iyo munsuye birampumuriza kandi kwiga Bibiliya bituma ngira intego mu buzima.

Ndagira ngo mbashimire kuba mwariyemeje kujya mu nkiko no mu butegetsi musaba ko habaho iyi gahunda yo kudusura mukadufasha kwiga ijambo ry’Imana.

Amasengesho yanjye yarashubijwe.

Ayo ni amagambo yanditswe n’imfungwa zo mu Bufaransa zigaragaza ko zishimira ukuntu Abahamya ba Yehova baza kuzigisha.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2013, Urukiko Rusumba Izindi mu Bufaransa rwafashe icyemezo gikuraho ivangura ryakorerwaga Abahamya ba Yehova bo mu Bufaransa. Urwo rukiko rwahaye Abahamya ba Yehova uburenganzira bwo kwinjira muri gereza bakigisha Bibiliya imfungwa zibyifuza. *

Abahamya ba Yehova bimwe uburenganzira bwo gusura imfungwa

Abayobozi ba gereza bari bamaze imyaka myinshi bemerera Abahamya ba Yehova gusura imfungwa bakazifasha mu buryo bw’umwuka kandi bakazitera inkunga, nubwo batari barahawe ubwo burenganzira mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibyo byatangiye guhinduka mu mwaka wa 1995, igihe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yasohoraga raporo itaravuzweho rumwe yariho urutonde rw’ibyo yitaga ingirwadini ziteje akaga, harimo n’Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye Abahamya babonwa nabi kandi bakorerwa ivangura. Ibyo byageze no muri za gereza.

Nubwo ibikubiye muri raporo z’Inteko Ishinga Amategeko bitari itegeko kubikurikiza, hari abayobozi ba za gereza bitwaje ibivugwa muri raporo yo mu mwaka 1995 babuza Abahamya gusura imfungwa zabaga zibyifuza. Umuhamya yashoboraga gusura imfungwa ku giti cye nk’abandi baturage bose, ariko ntiyemererwe kuzisura mu rwego rw’idini. Ntiyabaga yemerewe kuzana Bibiliya cyangwa igitabo icyo ari cyo cyose cy’idini. Igihe cyose yabaga asuye imfungwa, baganiriraga mu cyumba kinini cy’uruganiriro, ahantu wabonaga rwose umuntu ataganira n’undi ku Ijambo ry’Imana. Umwe mu Bahamya basuraga gereza yavuze ko icyo cyumba cy’uruganiriro cyabaga “kirimo urusaku rukabije.” Hari gereza zasabaga ko imfungwa zimaze gusurwa n’Umuhamya zisakwa cyane, kuko uwo Muhamya yabaga atarabiherewe uburenganzira na guverinoma.

Abahamya batangiye gushyiraho imihati kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gusura imfungwa nk’ubwahabwaga andi madini. Mu mwaka wa 2003, bandikiye Urwego Rushinzwe za Gereza mu Bufaransa basaba ubwo burenganzira. Urwo rwego rwabateye utwatsi. Ako karengane n’ivangura byatumye Abahamya bageza icyo kibazo ku rundi rwego rwo hejuru, ariko na rwo rubima amatwi. Minisiteri y’Ubutabera yo mu Bufaransa yavuze ko impamvu yimye Abahamya ba Yehova ubwo burenganzira, ari uko batari ku rutonde rw’amadini yemerewe kwinjira muri gereza. Nanone iyo minisiteri yavuze ko igize Umuhamya wa Yehova iha ubwo burenganzira byatuma n’andi madini mato abusaba. Abahamya bamaze kubona Minisiteri y’Ubutabera itabakemuriye ikibazo, bakigejeje mu rukiko.

Guverinoma yanga guca ivangura

Mu mwaka wa 2006, Abahamya ba Yehova bagejeje icyo kibazo mu nkiko basaba ko iryo vangura ryavaho kandi Minisiteri y’Ubutabera ikabaha ibyangombwa bibemerera gusura imfungwa. Inkiko zose zo mu Bufaransa Abahamya bagejejeho icyo kibazo, harimo n’iz’ubujurire, zavuze ko ibyo guverinoma yakoze binyuranyije n’amategeko. Nanone kandi, mu mwaka wa 2010, Urukiko Rusumba Izindi Ruharanira Uburinganire no Kurwanya Ivangura rwamaganye icyemezo cya guverinoma kandi rutegeka ko Minisitiri w’Ubutabera aca ibyo bikorwa by’ivangura.

Guverinoma y’u Bufaransa yanze gukurikiza ibyo yasabwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko, ahubwo ijuririra Inama Nkuru y’Igihugu, ari na yo Rukiko Rusumba Izindi mu Bufaransa.

Umwanzuro utazibagirana urenganura Abahamya ba Yehova

Amaherezo, mu mwaka wa 2013 ikibazo cy’Abahamya cyageze imbere y’Inama Nkuru y’Igihugu, gihurirana n’ibindi icyenda bimeze nka cyo. Mu mwanzuro iyo nama yafashe ku itariki ya 16 Ukwakira 2013, yanze ubujurire bwa guverinoma y’u Bufaransa. Yavuze ko kugira ngo Urwego Rushinzwe za Gereza rwubahirize uburenganzira bw’imfungwa “rugomba guhita ruha uburenganzira abantu bahagarariye idini bifuza gusura imfungwa; bipfa gusa kuba bitabangamiye umutekano wa gereza cyangwa imikorere yayo.” Nanone yagize icyo ivuga ku Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa n’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, ivuga ko imfungwa zifite “uburenganzira bwo kuvuga icyo zitekereza, kuyoborwa n’umutimanama wazo no kujya mu idini zihitiyemo.” Kuva uwo mwanzuro ufashwe kugeza ubu, mu Bufaransa no mu birwa bugenzura hamaze gutangwa impushya 105 zemerera Abahamya ba Yehova gusura imfungwa bakazigisha Bibiliya.

Muri Mutarama 2014, Urwego Rushinzwe za Gereza mu Bufaransa rwashyizeho Umuhamya uhagarariye abandi Bahamya basura imfungwa mu rwego rw’igihugu witwa Jean-Marc Fourcault. Ibyo biha Fourcault uburenganzira bwo gusura gereza zose zo mu Bufaransa. Nanone kandi afite uburenganzira bwo guhagararira Abahamya ba Yehova ku Rwego Rushinzwe za Gereza. Fourcault yagize ati “kuva ubu, Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira nk’ubw’andi madini yose bwo gusura imfungwa bakaganira biherereye, bari ahantu hiyubashye, rimwe na rimwe bari no mu byumba byazo.”

Uwo mwanzuro ni insinzi ikomeye kuko ushyigikira uburenganzira bw’amadini mu Bufaransa. Ushimangira ko imfungwa zifite uburenganzira bwo kujya mu idini zihitiyemo no gusurwa n’umuntu wo mu idini zishaka. Abahamya ba Yehova barashimira inkiko zo mu Bufaransa zaciye iryo vangura, kandi zikongera gushimangira ko Abahamya ba Yehova ari idini ryemewe mu Bufaransa.

^ par. 6 Hari bamwe mu mfungwa babaye Abahamya ba Yehova igihe Abahamya babasuraga muri gereza. Abandi bo bashobora kuba bari barigeze kuganira n’Abahamya ba Yehova mbere yo gufungwa cyangwa bakaba bararerewe mu miryango y’Abahamya, none ubu bakaba bashaka kugaruka mu itorero. Uko igitera izo mfungwa gusaba ko Abahamya bazisura cyaba kiri kose, na zo zifite uburenganzira bwo gusurwa n’abo mu idini zishaka nk’uko bimeze ku mfungwa zo mu yandi madini.